English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Intambara hagati ya Israel na Hamas yatumye abasirikare ba Israel 28 biyahura. (Raporo)

Itambara hagati ya Israel na Hamas ikomeje gutera ihungabana mu basirikare, aho raporo nshya yerekanye ko kuva iyi ntambara yatangira, umubare w’abasirikare b’Ingabo za Israel biyahuye umaze kugera kuri 28, akaba ari ubwo bwa mbere uyu mubare utumbagiye mu myaka 13.

IDF yatangaje ko mu 2024 abasirikare bayo 21 biyambuye ubuzima, bavuye kuri 17 bari bariyahuye mu 2023, barimo 10 babikoze mbere yo ku wa 07 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga ibitero muri Israel.

Mu 2022 hiyahuye 14 gusa mu gihe mu 2021 bari 11.

Abarenga kimwe cya kabiri biyambuye ubuzima mu mwaka ushize, bari inkeragutarabara zari zahamagajwe ku rugamba mu mezi 15 ashize.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’izamuka ry’abasirikare biyahura, IDF yashyizeho uburyo bwo kubirwanya.

Hashyizweho umurongo utishyurwa uzajya ukora amasaha 24 n’umubare w’abaganga b’indwara zo mu mutwe urongerwa kandi bashyirwa henshi hashoboka.

Iki gisirikare kandi cyatangaje ko cyafunguye ivuriro rizajya ritanga serivisi zireba abahuye n’ihungabana kubera intambara n’izindi zijyanye n’ingaruka zigera ku basirikare kubera urugamba bari kurwana.

Muri rusange IDF itangaza ko kuva yatangira kurwana na Hamas, ingabo zayo 891 zirimo abasirikare n’inkeragutabara bamaze kuhasiga ubuzima, mu gihe abandi 5.569 bo bakomeretse.



Izindi nkuru wasoma

Intambara hagati ya Israel na Hamas yatumye abasirikare ba Israel 28 biyahura. (Raporo)

Umuriro watse hagati y’abahanzi babiri Pallaso na Alien Skin bo muri Uganda.

Israel Mbonyi yageze muri Kenya aho afite igitaramo cy’imbaturamugabo muri iri joro.

Imbere y’ibihumbi 10 300 Israel MBONYI yongeye kunyeganyeza inkuta za Bk Arena.

Leta ya DRC yashimangiye ko abasirikare bayo FARDC basahuye abaturage ubwo batsindwaga na M23.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-04 11:15:43 CAT
Yasuwe: 17


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Intambara-hagati-ya-Israel-na-Hamas-yatumye-abasirikare-ba-Israel-28-biyahura-Raporo.php