English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Israel irashinjwa  gukoresha inzara nk'intwaro y'intambara ku basivile bo muri Gaza

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu urasaba abayobozi b'isi gushira ahagaragara ibibazo byose byibasiye inyokomuntu mu ntambara iri hagati ya Israel na Hamas.

Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta irashinja Israel gukoresha inzara nk'intwaro y'intambara muri Gaza. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) mu itangazo washyize ahagaragara kuri uyu wa mbere wavuze ko Israel ibuza nkana Abanyapalestine kubona ibiryo, amazi n'ibindi bintu by'ibanze bikenerwa. Umuryango utegamiye kuri Leta wavuze ko gukoresha inzara ku baturage b'abasivili ari icyaha cy'intambara.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko ibyatangajwe n’abarokotse bimwe mu bitero bya Israel, raporo z’imiryango ifasha imbabare, hamwe n’ibimenyetso byatanzwe n’amashusho y’icyogajuru byerekana ko Israel igira uruhare mu gukoresha nkana politiki yo kwambura Abanyapalestine ibyangombwa nkenerwa kugira ngo babeho buri munsi”.

Omar Shakir umuyobozi  uhagarariye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu yagize ati: "Mu gihe cy'amezi arenga abiri, Israel yambuye abaturage ba Gaza ibiryo n'amazi, politiki yatewe yemejwe n'abayobozi bo mu rwego rwo hejuru bo muri Israel kandi igaragaza umugambi wo kwicisha inzara abaturage nk'uburyo bwo gukora intambara".

Yongeyeho ati: "Abayobozi b'isi bakwiye kuvuga beruye iki cyaha cy'intambara giteye isoni kandi kigira ingaruka mbi ku baturage ba Gaza".

Aya magambo avuzwe mu gihe Israel yashizwe ku gitutu n'amahanga kubera  kwiyongera kw'abasivili bapfa kubera igisasu cyayo yateye  mu karere ka Gaza.

 

Intambara ya Israel na Hamas imaze guhitana abantu 18.787 ikomeretsa abandi 50.897, nk'uko imibare iheruka ibigaragaza. HRW yavuze ko amagambo  yavuzwe n'abayobozi ba Israel yagize uruhare mu guteza imbere ubukangurambaga bwo guhagarika nkana kubona ibyangombwa nkenerwa ku baturage ba Gaza.

Ndetse kuva igitero cya Israel cyatangira, Minisitiri w’ingabo muri Israel, Yoav Gallant, yavuze ko Israel igose Gaza burundu, kandi ko  ntamashanyarazi, nta biryo, nta mazi, nta gaze byose byarafunzwe, ibi bishimangira ko Abanyapalestine bafashwe  nk'inyamaswa.  

Yanditswe na Elysee Niyonsenga



Izindi nkuru wasoma

Havumbuwe ibihugu 20 bishaka kohereza ingabo zidasazwe muri Ukraine

Kuki AFC/M23 yafashe icyemezo cyo gutabara abasivile i Walikare?

Trump yasinye itegeko rikuraho Minisiteri y'Uburezi muri Amerika

Abayobozi b’Ingabo za UPDF na RDF bahuriye muri Uganda, Menya ibyaganiriweho

Uganda yohereje izindi ngabo zidasazwe mu kindi gihugu cyo muri EAC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-18 15:08:24 CAT
Yasuwe: 137


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Israel-irashinjwa--gukoresha-inzara-nkintwaro-yintambara-ku-basivile-bo-muri-Gaza.php