English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Islam:Ibikorwa byo kwidagadura no gusabana mu kwizihiza irayidi ntabwo byemewe

Ibikorwa byo gusoza Ukwezi kwa Ramadhan bisanze u Rwanda n'Isi yose muri rusange bari iri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ku bw'iyo mpamvu ubuyobozi bw'Idini ya Islam bwatangajeko ibikorwa byo gusabana no kwidagadura bitemewe muri uwo munsi.

Ibi ni ibyagarutsweho na  Mufti w'u Rwanda Sheikh Hitimana Salim aho yavuzeko Abayisilama bagomba gukurikiza amabwiriza yatanzwe na MINUBUMWE muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunsi wo gusoza igisibo cya Eid al Fitr(irayidi) uteganijwe tariki ya 10 Mata 2024 ni mu gihe igisibo gitagatifu cy'Ukwezi kwa Ramadhan mu Rwanda cyatangiye ku wa 11 Werurwe 2024 kikaba kigomba gusozwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Mata.

Yanditswe na Elysee Niyonsenga



Izindi nkuru wasoma

Zambia: Umupolisi yasinze afungura imfungwa 13 ngo zijye kwizihiza umwaka mushya.

Gisagara: Udatanze umusanzu wa ‘Ejo Heza’ ntabwo yemererwa guhabwa amashanyarazi.

Rubavu:Mu kwizihiza umuganura Akagali ka Nengo kahawe moto nyuma yo kwesa imihigo ku rwego ruhanitse

Rubavu:Indwara y'ubushita bw'inkende ntabwo izwi habe na gato n'abakora ubucuruzi nyambukinyamipaka

Kwizihiza ku nshuro ya 30 umunsi wo kwibohora byitabiriwe n'ababarirwa mu bihumbi bo hirya no hino k



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-09 18:33:43 CAT
Yasuwe: 220


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/IslamIbikorwa-byo-kwidagadura-no-gusabana-mu-kwizihiza-irayidi-ntibyemewe.php