English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gisagara: Udatanze umusanzu wa ‘Ejo Heza’ ntabwo yemererwa  guhabwa amashanyarazi.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko basezeranyijwe kuzahabwa umuriro w’amashanyarazi, ndetse iki gikorwa kigatangira ariko bagatungurwa no kuba udatanze umusanzu wa ‘Ejo Heza’ atemerewe guhabwa amashanyarazi.

Aba baturage bo mu Kagari ka Muyira bavuga ko hari hashize igihe kinini bategereje iri sezerano ry’umuriro w’amashanyarazi yaba ay’imirasire y’izuba cyangwa afatiwe ku murongo mugari, nyuma bakaza kwemererwa guhabwa ay’imirasire y’izuba, ariko ko azahabwa ubanje gutanga 3 500 Frw ya Ejo Heza.

Yankurile Odette ati “Batubwira ko tugomba kubanza gutanga ibihumbi bitatu Magana atanu  ngo ya Ejo Heza, kandi abandi mbere batangaga 200 cyangwa 500 kugira ngo babone ayo matara. Ntitwumva twebwe impamvu baduca ayo mafaranga yose.”

Undi witwa Hakizimana Emmanuel na we ati “Ayo mafaranga baduca bayaduca batubwira ko ari aya Ejo Heza ngo uratanga ayo mafaranga nta tara bagomba kumuha. Twifuza ko bayaduha nk’uko bari babidusezeranyije.”

Aba baturage bavuga ko batanga gutanga amafaranga ya Ejo Heza kuko bamaze gusobanukirwa akamaro kayo, kandi ko bagomba kuyitanga, ariko ko bitakabaye bihuzwa n’iyi gahunda y’amashanyarazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Giraneza Clisante, yaganiriye na RADIO TV  10 ari naho dukesha iyi nkuru maze avuga ko aya matara atangwa n’abaterankunga batandukanye bakayashyikiriza ubuyobozi bw’Umurenge n’Akagari, agahabwa abaturage hagendewe ku hatagera umuriro, agahakana ibi bivugwa ko byahujwe na Ejo Heza.

Ati “Ejo Heza kuyijyamo ni ubushake nk’uko bisanzwe ni ubukangurambaga busanwe ariko ntaho bihuriye no gufata itara. Amatara atangirwa Ubuntu, habaye hari aho byabaye turabikurikirana.”

Akomeza agira ati “Gusa nanone wasanga hari umuturage wabyitiranyije yabona batamugezeho muri phase ya mbere akagira ngo ni uko atatanze amafaranga ya Ejo Heza, ariko ntaho byahurira no kubacanira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome avuga ko atari azi iki kibazo, icyakora ko uwaba agifite yakwegera inzego zikamufasha.

Ati “Ejo heza igira uko itangwa kandi kuyitanga ni ubushake, habaye hari uwatswe amafaranga muri ubwo buryo yatwegera tukamufasha.”



Izindi nkuru wasoma

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Gisagara: Udatanze umusanzu wa ‘Ejo Heza’ ntabwo yemererwa guhabwa amashanyarazi.

Gisagara: Dutere ibiti by’imbuto kandi utabitera azaba yihemukiye – Meya Rutaburingoga Jerome.

Edouard ni muntu ki? Yisanze mu igororerero ate? Ese ubundi ashobora kongera guhabwa inshingano?

Mu Rwanda abantu 620 bamaze guhabwa urukingo rwa virusi ya Marburg.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-02 09:34:41 CAT
Yasuwe: 72


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gisagara-Udatanze-umusanzu-wa-Ejo-Heza-ntabwo-yemererwa--guhabwa-amashanyarazi.php