English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Iran yateguje Ingabo za Israel guhura n'intambara iteye ubwoba

Guverinoma ya Iran yateguje ingabo za Israel guhura n’intambara iteye ubwoba, niziramuka zambutse umupaka, zigasanga umutwe w’iterabwoba wa Hezbollah muri Liban.

Ni ubutumwa buherutse gutangwa na Ambasade ya Iran mu Muryango w’Abibumbye nyuma y’ukurasana gukomeye kwabaye hagati y’Ingabo za Israel n’abarwanyi ba Hezbollah hafi y’umupaka.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyagabye ibitero by’indege ku birindiro bya Hezbollah muri Liban. Kiti “Mu masaha make ashize, indege z’intambara zagabye ibitero byinshi kuri Hezbollah, aharimo ku birindiro byayo muri Zabqin, ku bikorwaremezo bibiri byayo muri Khiam no ku nyubako yayo muri al-Adissa.”

Ambasade ya Iran yatangaje ko mu gihe Israel ivuga ko iteganya kohereza ingabo muri Liban, Hezbollah na yo yiteguye kwirwanaho impande zose, ikanarinda igihugu ikoreramo. Iti “Hezbollah ifite ubushobozi bwo kwirinda no kurinda Liban.”

Iyi Ambasade kandi yateguje ko mu gihe abasirikare ba Israel bakwinjira muri Liban nk’uko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yabitangaje, hazaba “intambara kirimbuzi.”

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant, aherutse gutangaza ko ingabo z’igihugu cye zizasubiza Hezbollah mu bihe bitari ibya kera. Umuyobozi Mukuru w’uyu mutwe, Hassan Nasrallah, yasubije ko Leta ya Israel na yo igomba kwitegura intambara itarimo impuhwe.

Hari ibimenyetso byinshi by’uko Iran ishobora kuba itera inkunga Hezbollah, mu rwego rwo kugira ngo uyu mutwe uyifashe guhangana no gucungira hafi umwanzi wayo, ari we Israel.

Mu gihe intambara yarota hagati ya Hezbollah na Israel, haribazwa niba Iran yakwicara ikareka Israel igashwanyaguza umutwe Iran yubatse mu gihe kinini, dore ko imaze gutakaza amafaranga menshi kuri uyu mutwe.

Icyakora nanone haribazwa niba Iran yiteguye kurwana intambara ikomeye, cyane ko Ingabo zayo, nubwo ari nyinshi kandi zikagira imyiteguro ihambaye, ariko zidafite uburambe bufatika dore ko zidaherutse ku rugamba.

Ni mu gihe bizwi neza ko mu gihe Iran yakwinjira muri iyi ntambara mu buryo bwuzuye, Amerika ishobora kuyinjiramo mu gufasha Israel, ibi nabyo bikaba bishobora gukurura ibihugu nk’u Burusiya n’u Bushinwa mu guhangana na Amerika, cyane ko nabyo bifite inyungu mu kubaho kwa Iran ifite imbaraga.



Izindi nkuru wasoma

Brig. Gen. Ronald Rwivanga yavuze icyavuye mu kuvanga ingabo za RPA n'izari iza FAR

Abasirikare 2000 ba Tchad bitabajwe kugirango bafatanye na SADEC guhangana na M23

Iran yateguje Ingabo za Israel guhura n'intambara iteye ubwoba

Twagize ingabo z’intare ziyobowe n’intare- Paul Kagame yiyamamaza

Abantu barenga ibihumbi 37 bamaze kugwa mu ntambara ya Israel na Hamas



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-01 17:13:48 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Iran-yateguje-Ingabo-za-Israel-guhura-nintambara-iteye-ubwoba.php