English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Intara y’iburengerazuba: Iri mu ihurizo ryo kurandura igwingira mu bana.

Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara n’ikigo RDHS (Rwanda Demographic Health Survey­) 2015-2020, igaragaza uko igwingira mu ntara y’iburengerazuba rihagaze.

Ibi byagarutsweho mu nama nyungurana bitekerezo y’intara y’iburengerazuba yabateranye kuri uyu wa 14 Ukwakira 2022, Ubwo hagaragajwe ko hari umukoro ukomeye wo kurandura igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, Abayobozi bakaba bahawe umukoro wo gukora ibishoboka byose ngo icyo kibazo kibonerwe umuti mu maguru mashya mu turere twose tugize intara y’iburengerazuba.

Akarere ka Ngororero niko kari ku mwanya wa mbere mukugira umubare w’igwingira ry’abana munini mu ntara y’iburengerazuba aho kari ku kigero cya 50, 5%. Ni umubare munini mugihe intara y’iburengerazuba ifite umuhigo wo kuba   yarageze ku ijanisha rya 19% mu mwaka wa 2024.

MUKUNDUHIRWE Benjamine Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, yabajijwe ingamba bafite nk’akarere gafite abana bafite igwingira benshi, asobanura ko nk’akarere bagiye gushyiramo imbaraga no kongera ubukangurambaga begera abaturage ahobatuye bakanigishwa uko hategurwa indyo y’uzuye y’abana kandi bakanitabwaho nkuko bikwiye umunsi ku munsi.

 Yakomeje avuga ko: ʽʽIkibazo cy’igwingira kiboneka muri Ngororero giterwa n’imyumvire y’abaturage badahinduka ngo bashyire mubikorwa gahunda yo kwita ku bana bato neza nkuko bikwiye, kandi ko gakungahaye ku biribwa birwanya imirire mibi harimo imboga, amata n’ibindi”.

Yavuze kandi ko gahunda igomba kwihutisha kurwanya igwingira ari ugukoresha igikoni cy’umudugudu, kujyana abana mu irerero aho bahabwa ifunguro ryuzuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza, MUKUNDUHIRWE Benjamine, avuga ko bashishikariza ababyeyi kugana igikoni cy’umudugudu.

Agira ati "Dushishikariza ababyeyi kwitabira igikoni cy’umudugudu bakiga gutegura indyo yuzuye, gupimisha inda bakimenya ko basamye ndetse bagashishikarizwa kubyarira kwa muganga."

MUKUNDUHIRWE Benjamine avuga ko abagabo bakwiye gufatanya n’abagore bakababa hafi muri byose bafatanya kwita ku bana muburyo bwo guhashya igwingira, haba kubaherekeza kwa muganga no kubafasha gushaka indyo yuzuye.

Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho by’abaturage RDHS, bwagaragaje ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira, byanagaragajwe ko Uturere dufite igwingira ku kigero cyo hejuru kurusha utundi mu ntara y’iburasirazuba ari: Ngororero 50,5%, Nyabihu 46,7%, Rutsiro 44,4%, Rubavu 40,2%, Karongi 32,4%, Rusizi 30,2%.

Yanditswe na Ndahimana Petrus



Izindi nkuru wasoma

Ubuyobozi bw’intara y’Uburengerazuba bwemereye abikorera gukomeza kubashyigikira.

Yarabenzwe ahita yiyahura nyuma yo guha akavagari k’amafaranga umumotari amwizeza ko bazabana.

Amakuru mashya: Intara y’Iburengerazuba yabonye Guverineri mushya.

Byahinduye isura: Abafite umugambi wo kurandura umutwe wa M23 babyutse bakozanyaho.

DRC: Perezida Tshisekedi ari mu ihurizo rikomeye nyuma yo gushaka kuvugurura Itegeko Nshinga.



Author: Ndahimana Petrus IJAMBO Staff Published: 2022-10-14 21:31:42 CAT
Yasuwe: 144


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Intara-yiburengerazuba-Iri-mu-ihurizo-ryo-kurandura-igwingira-mu-bana.php