English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imbere y’ibihumbi 10 300 Israel MBONYI yongeye kunyeganyeza inkuta za Bk Arena.

Umuhanzi wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yakoze igitaramo yise Icyambu 3 Live Concert kitabiriwe ku buryo buri mwanya wari waguzwe.

Amatike yo muri system asaga 10,300 yashize mu gitondo cyo ku itariki 25 Ukuboza 2024 mbere y’uko ijoro ryo gutarama rigera.

Mu banyacyubahiro bitabiriye barimo minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.

Ku rundi ruhande ariko abahanzi barimo The Ben wari kumwe na mama we bitabiriye iki gitaramo dore ko uwo mubyeyi yari yizihije isabukuru y’amavuko.

Israel Mbonyi yahaye umwanya Apostle Mignone yigisha  ijambo ry’Imana. Mu minota mike yabwiye abitabiriye ko Imana iyo uyiringiye ntacyo uba.

Israel Mbonyi yerekanye ko ari umuhanzi ukunzwe akora igitaramo gishimangira ko kuva akiri mu Buhinde yari afite inyota yo gukorera Imana ariko adafite inzira bizacamo.

Ati ‘’Ntabwo nari nzi aho bizaca nkagera kuri ibi mubona. Mu Buhinde aho nigaga nari mfite guitar ncuranga ariko mu nzu habaga hamanitse ibishushanyo by’ibigirwamana. Ariko nacurangaga ndirimbira Imana.”

Israel Mbonyi yasoje igitaramo ashimira buri wese wamufashe ukubokao harimo n’uwamuhaye guitar yakoresheje agitangira. Yanashimiye buri wese ugira uruhare mu iterambere rye.



Izindi nkuru wasoma

Arasaba amasengesho: Jose Chameleone yongeye kujyanwa mu bitaro muri Amerika.

Ihuriro AFC/M23 ryongeye kugira ibyo risaba Leta ya Congo.

UEF Champions League: Abasore ba Carlos Anceloti bitwaye neza imbere ya Manchester City.

Vinicius Jr. yerekanye umutima wa siporo imbere y’abafana ba Manchester City.

AFC/M23 yongeye guha gasopo ingabo za FARDC inihanangiriza MONUSCO.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-26 09:29:34 CAT
Yasuwe: 96


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imbere-yibihumbi-10-300-Israel-MBONYI-yongeye-kunyeganyeza-inkuta-za-Bk-Arena.php