English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Miliyoni zisaga 300 ziri gusaranganywa abasabye EMB bagiye guhaha 

ugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangiye guhemba abakiliya basabye inyemezabwishyu z’ikoranabuhanga za EBM ndetse n’abatanze amakuru ku bacuruzi batatanze EBM kandi ibicuruzwa byagurishijwe.

RRA yavuze ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Kanama 2024, hatanzwe miliyoni 90 Frw kandi aya mafaranga y’ishimwe azajya atangwa buri gihembwe.

Nahayo Emmanuel ukora imirimo y'ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali, saa Saba z’amanywa kuri uyu wa Kane, ni bwo yakiriye amafaranga akabakaba ibihumbi 200 Frw kuri telefoni ye igendanwa. Ni nyuma y'uko yiyandikishije mu ikoranabuhanga rigenera ishimwe abaka fagitire ya EBM ariko ngo ntiyajyaga yizera ko rizatangwa.

Kwinjira muri iri koranabuhanga ni ugukanda akanyenyeri, 800, urwego, hanyuma ugakurikiza amabwiriza.

Abagera ku bihumbi 25 hirya no hino mu Gihugu ni bo bamaze kwiyandikisha muri ubu buryo. Muri bo ibihumbi 8 batangiye guhabwa ishimwe rikubiyemo 10% by'agaciro k'ibyo umuntu yaguze yanasabye fagitire ya EBM; na 50% by'amande ahabwa umukiliya watanze amakuru ku mucuruzi utatanze fagitire ya EBM kandi yagurishije.

Miliyoni 310 Frw zakusanyijwe mu gihembwe cya mbere cy'umwaka ni yo yatangiye gusaranganywa ndetse ku ikubitiro hatanzwe miliyoni 91 Frw.

Komiseri wungirije ushinzwe Abasora n'Itumanaho mu Kigo cy'Imisoro n'Amahoro, Uwitonze Jean Paulin, ashimangira ko ubu buryo bwitezweho kuziba icyuho cyagaragaraga mu kwinjira kw'imisoro.

Yasabye abacuruzi gutanga fagitire ya EBM kuko n'ubundi uwo musoro utangwa n'umuguzi wa nyuma, ariko nanone abaguzi ngo bakwiye guharanira inyungu zabo aho gushyigikira ko imisoro inyerezwa.

Iteka rya Minisitiri ryo ku wa 8 Werurwe 2024 ni ryo rigena ishimwe rishingiye ku musoro nyongeragaciro kandi ritangwa hifashishijwe uburyo bwa Mobile Money cyangwa banki yatanzwe n'umuguzi. Aya mafaranga atangwa bitarenze iminsi 15 iyo umucuruzi yamaze gukora imenyekanisha ry'umusoro ibizwi nka “declaration”.

 



Izindi nkuru wasoma

RIB yerekanye Abameni bamaze kwiba miliyoni 420

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Inkingo zirenga Miliyoni eshatu za Mpox zigiye koherezwa muri Congo



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-02 09:09:11 CAT
Yasuwe: 66


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abasabye-EMB-bagiye-guhaha-batangiye-guhabwa-ishimwe-.php