Imvura y’amahindu iragarutse: Aho izagwa, ibishobora kubaho n’abo ishobora gushyira mu kaga
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025 ko hagiye kugwa imvura nyinshi ishobora guteza ibiza birimo imyuzure, inkangu n’inkuba mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Iyo mvura iteganyijwe hagati ya tariki ya 4 kugeza kuya 6 Gicurasi 2025, ikazaba iri hagati ya milimetero 25 na 60. Ibirometero byinshi by’amazi biritezwe cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’uturere twa Muhanga, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Rwamagana, Ngoma na Kirehe.
Meteo Rwanda yagaragaje ko ingaruka zikomeye zishobora kuvuka harimo gutemba kw’ibishanga, inkangu mu misozi, isuri, kwangirika kw’imikingo n’inkuba zishobora guteza ibyago bikomeye ku buzima bw’abantu.
Ibi bibaye nyuma y’aho imvura nyinshi yagwiriye umujyi wa Kigali hagati ya tariki ya 10-13 Mata 2025, igahitana ubuzima bw’abantu babiri, igasenya inzu 27 ndetse igahungabanya ibikorwa by’ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu.
Umujyi wa Kigali watangaje ko umwe mu baguye muri ibyo biza yatwawe n’umuvu w’amazi undi agwirwa n’urukuta. Kuri ibyo hiyongeraho imibare yatangajwe na MINEMA mu kwezi kwa Werurwe 2025, igaragaza ko abantu 16 bahitanywe n’inkuba, bane bagapfa bazize inkangu zatewe n’ubucukuzi butemewe, naho abandi babiri bagapfa bazize imyuzure.
MINEMA irasaba abaturage gukomeza gukurikiza inama zihatangirwa zirimo kwirinda kunyura mu bishanga mu gihe cy’imvura, gufunga amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe hari imvura y’inkuba, ndetse no kwirinda ahantu hasanzwe hazwi ko hagira isuri n’inkangu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show