English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingingo ya 140 Ishobora Guhindura Urubanza rwa Ntazinda Erasme: Ese Azarekurwa?

Urubanza rwari rutegerejwe cyane rw’uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, washinjwaga ibyaha birimo ubushoreke no guta urugo, rwasubitswe ku wa 06 Gicurasi 2025 nyuma y’uko Umunyamategeko we, Me Nyangenzi Bonane, asabye ko habanza gusuzumwa inzitizi ikomeye ashingiye ku ngingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ni urubanza rwari rugamije kureba niba uregwa yaguma muri gereza by’agateganyo cyangwa yarekurwa, ariko byahindutse nyuma y’uko avoka we atangaje ko batiteguye kuburana bitewe n’iyo nzitizi, asaba ko urubanza rusubikwa. Iyi ngingo y’itegeko rivuga ko gukurikirana icyaha cy’ubushoreke cyangwa guta urugo bidashoboka hatararega uwo byagizeho ingaruka, ndetse no kuba yarisubiyeho bishobora guhagarika urubanza.

Nubwo Ubushinjacyaha butigeze bunenga cyangwa bushyigikira iyi nzitizi mu buryo bweruye, Urukiko rwa Kicukiro rwahisemo kuyisuzuma, rukazasoma umwanzuro warwo ku wa 09 Gicurasi 2025.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA BANYENZA Bahemuka RISABA GUHINDURA AMAZINA

Ingingo ya 140 Ishobora Guhindura Urubanza rwa Ntazinda Erasme: Ese Azarekurwa?

Uwahoze ayobora Akarere ka Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme, yagejejwe imbere y’Urukiko

ITANGAZO RYA SAYINZOGA Emmanuel RISABA GUHINDURA AMAZINA

ITANGAZO RYA SHYAKA Vicky RISABA GUHINDURA AMAZINA



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-07 08:55:21 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingingo-ya-140-Ishobora-Guhindura-Urubanza-rwa-Ntazinda-Erasme-Ese-Azarekurwa.php