Imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka babiri bajyanwa mu bitaro bya CHUK
Imodoka yari itwaye abagenzi 26 iturutse mu Karere ka Rubavu yerekeza mu mujyi wa Kigali yakoze impanuka igeze mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Kinyinya abantu babiri barakomereka bahita bajyanwa mu bitaro bya CHUK.
Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024,Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Emmnuel Kayigi yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba tariki ya 21 Nyakanga bitewe n'umushoferi utaringanije umuvuduko neza.
Ati"Hari harimo abantu 26 bose bahawe ubutabazi bw'ibanze barataha uretse abantu babiri bari mu bitaro bya CHUK kubera gukomereka byoroheje.
Emmnuel Kayigi yakomeje avuga ko umushoferi yananiwe gukata ikorosi, hanyuma ahita agonga umukingo n'ipoto imodoka igusha urubavu. icyakora ngo Polisi yahise itabara abo bagenzi iza no gukura iyo modoka mu muhanda.
Emmnuel Kayigi yasabye abashoferi kwigengesera mu gihe bari mu muhanda kandi bakirinda gucomora ibyuma bishinzwe kuringaniza umuvuduko w'ikinyabiziga kuko usanga nabyo bitera impanuka mu muhanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show