English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yatumiwe mu irushanwa rya Mapinduzi Cup rizabera muri Zanzibar.

Ku munsi wejo hashize tariki 30 ukuboa 2024, nibwo hashotse hanze amakuru avuga ko abahagarariye irushanwa rya Mapinduzi Cup bifuza ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nayo yikitabira iri rushanwa rigomba gutangira tariki 3 kugeza tariki 13 Mutarama 2025.

Ibi byemejwe n’umunyambanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ariko atangaza ko igitegerejwe kugirango ubusabe bwemezwe, ni uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda itarabona itike.

Iri rushanwa rya Mapinduzi Cup rizabera mu gihugu cya Zanzibar, ryateguwe mu rwego rwo gufasha amakipe azitabira igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu CHAN kwitegura iri rushanwa rizatangira tariki 1 gashyantare 2025.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma yo gutsinda Sudani y’epfo itegereje ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF isohora urutonde ntakuka rw’amakipe azakina iki gikombe cy’Afurika kibura ukwezi kumwe kigatangira.



Izindi nkuru wasoma

Erling Haaland yongeye amasezerano azamugeza muri 2034 nk’umukinnyi wa Manchester City.

Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.

Perezida Macron, yasabye ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hejuru hagati y’u Rwanda na RDC.

Nyabugogo: Abacuruzi babuze aho bakorera nyuma yo gusenyerwa, impungenge n'icyizere cy’ubuzima.

Ikipe y’Igihugu Amavubi ntago izitabira imikino ya CHAN 2024, menya uko amatsinda ahagaze.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-31 12:32:03 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikipe-yigihugu-yu-Rwanda-yatumiwe-mu-irushanwa-rya-Mapinduzi-Cup-rizabera-muri-Zanzibar.php