English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gusigara itozwa n’umutoza umwe utagira umwungiriza.

Ku munsi w'ejo hashize tariki 2 Werurwe 2025 mu masaha y'ijoro nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko umunya-Tunisia, Quanani Sellami, yamaze gusezera ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Mu ibaruwa bivugwa ko uyu mutoza yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports, yatanze impamvu ivuga ko umugore we arwaye ndetse ntawundi wo kumwitaho usibye we nk'umugabo bashakanye.

Ibi byaje bikurikiye umukino Rayon Sports yakinnye ku munsi wejo tariki 2 Werurwe 2025, aho yanganyije na Gasogi United 0-0 bigatuma ikinyuranyo cy'amanota yari hagati yayo na APR FC kiba amanota 2 nyuma yuko yo yitsindiye Police FC ibitego 3-1.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukora ibishoboka byose kugirango irebe ko yabona umutoza wunganira Robertihno dore ko hari amakuru avuga ko ukwitwara neza iyi kipe yagize, umutoza Quanani Sellami yari afite uruhare runini kuruta umutoza mukuru.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iracyayoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda n'amanota 42, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 40.

Rayon Sports igiye gukurikizaho umukino izakinamo na Gorilla FC kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Werurwe 2025. Ni umukino wo kwishyura w'igikombe cy'Amahoro. Umukino ubanza warangiye ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2.



Izindi nkuru wasoma

Asaga Miliyoni 125$ niyo azahabwa ikipe izegukana Igikombe cy’Isi cy’Amakipe

Volleyball: APR VC na Police VC zigiye gucakirana

DRC Gold Trading SA igiye gutanga igisubizo ku musaruro wa zahabu utubutse

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?

FERWAFA yatangaje ikigiye gukorwa ku kibazo cya Migi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-03 10:32:00 CAT
Yasuwe: 78


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikipe-ya-Rayon-Sports-igiye-gusigara-itozwa-numutoza-umwe-utagira-umwungiriza.php