English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikipe ya Arsenal FC yafatanyije n'abanyarwanda mu muhango wo gutangiza urugendo ry'iminsi 100 y'ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa bwatanzwe mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo Kwibuka ku nshuro ya 31.

Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame ni bo batangije kumugaragaro igikorwa tariki ya 7 Mata 2024, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bunamiye imibiri y’inzirakarengane za Jenoside, banacana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100.

Arsenal FC ikaba Ari imwe mu makipe akomeye yifatanyije n’u Rwanda, aho mu butumwa yashyize kuri X yatangarije  amahanga icyo kwifatanya n' u Rwanda Kwibuka bisobanuye kuriyo.

Yatangaje ko “Uyu munsi wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yakoranywe ubukana budasanzwe kuko mu mezi atatu yonyine yamaze, Abatutsi barenga miliyoni bari bamaze kuhasiga ubuzima.

Akaba ariyo mpamvu ibikorwa byo kwibuka bigomba gukora mugihe  cy'iminsi 100 nk’ikimenyetso cy’igihe Jenoside yamaze ikorwa ikaza guhagarikwa n’Ingabo za FPR Inkotanyi.

Mu Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda Kandi  hazirikanwa ubugome nfenga kamere yakoranywe ndetse n’ingaruka zayo ku Banyarwanda muri rusange.

Arsenal ikaba ifitanye umubano wahafi n'igihugu  cy'u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe ya Arsenal FC, akaba Ari asezerano yatumye u Rwanda rumenyelana mu ngeri zinyuranye ku isi hose.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo za SADC zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda nyuma yo gushyirwaho Igitutu na M23

Ni iyihe mvugo BBC yakoresheje yatunguye Guverinoma y’u Rwanda?

Tariki 13 Mata 1994: Umunsi w’ubwicanyi ndenga kamere utazibagirana mu mateka y’u Rwanda

Abari indorerwamo y’umuco nyarwanda: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye impano zidasanzwe

Ubudasa bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside bwatangaje amahanga



Author: Ndahimana Petrus Published: 2025-04-07 19:48:50 CAT
Yasuwe: 46


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikipe-ya-Arsenal-FC-yifatanyije-nu-Rwanda-mu-Kwibuka-ku-nshuro-ya-31.php