Ikipe ya Arsenal FC yafatanyije n'abanyarwanda mu muhango wo gutangiza urugendo ry'iminsi 100 y'ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa bwatanzwe mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo Kwibuka ku nshuro ya 31.
Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame ni bo batangije kumugaragaro igikorwa tariki ya 7 Mata 2024, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bunamiye imibiri y’inzirakarengane za Jenoside, banacana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100.
Arsenal FC ikaba Ari imwe mu makipe akomeye yifatanyije n’u Rwanda, aho mu butumwa yashyize kuri X yatangarije amahanga icyo kwifatanya n' u Rwanda Kwibuka bisobanuye kuriyo.
Yatangaje ko “Uyu munsi wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yakoranywe ubukana budasanzwe kuko mu mezi atatu yonyine yamaze, Abatutsi barenga miliyoni bari bamaze kuhasiga ubuzima.
Akaba ariyo mpamvu ibikorwa byo kwibuka bigomba gukora mugihe cy'iminsi 100 nk’ikimenyetso cy’igihe Jenoside yamaze ikorwa ikaza guhagarikwa n’Ingabo za FPR Inkotanyi.
Mu Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda Kandi hazirikanwa ubugome nfenga kamere yakoranywe ndetse n’ingaruka zayo ku Banyarwanda muri rusange.
Arsenal ikaba ifitanye umubano wahafi n'igihugu cy'u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe ya Arsenal FC, akaba Ari asezerano yatumye u Rwanda rumenyelana mu ngeri zinyuranye ku isi hose.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show