English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Igihugu twagifashe turushye, ntituzakirekura - Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ritazigera riva ku butegetsi, ashimangira ko igihugu barigifashe barushye, bityo ko nta muntu ushobora gutuma bagisubiza.

Ibi yabivugiye mu bikorwa byo kwiyamamaza by’iri shyaka byabereye muri Komine Musigati ku wa 27 Gicurasi 2025, aho yavuze amagambo yateye impaka n’impungenge mu banyapolitiki n’abakurikiranira hafi ibibera mu karere.

Yagize ati: “Igihugu twagifashe turushye, cyaratuvunnye. Ntakwanjwa ngo turekure icyo twafashe kuko twavuye kure.”

Yavuze ko mbere y’uko CNDD-FDD ifata ubutegetsi mu 2005, igihugu cyari cyuzuyemo akajagari, ariko ko ubu bacyubatse, banagishyiramo demokarasi, umutekano n’icyubahiro mpuzamahanga.

Ariko se ibyo avuga bihuye n’ukuri ku buzima bw’abaturage?

N’ubwo Perezida Ndayishimiye agaragaza isura y’uburumbuke, imyaka 20 ishyaka CNDD-FDD rimaze ku butegetsi yagiye irangwa n’ibibazo bikomeye mu bukungu n’imibereho y’abaturage.

Ibikomoka kuri peteroli byabuze, isukari yabaye iy’abakire, amadevize zarabaye nk’inzozi, ibiciro ku bicuruzwa bikenerwa buri munsi birushaho kuzamuka, ndetse abaturage benshi babayeho mu bukene bukabije.

Imiryango mpuzamahanga ishyira u Burundi mu bihugu biri mu murongo w’inyuma mu iterambere, ndetse bamwe bemeza ko nta ntambwe ifatika CNDD-FDD yateye mu myaka 20 imaze ku butegetsi.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Paul Kagame yatangiye urundi ruzinduko mu kindi gihugu gikomeye ku Isi

Ibyo Perezida Donald Trump yasubije nyuma yo kubazwa niba azababarira P Diddy

Guinée: Leta yamaganye ibyavuzwe ku guhagarika inkunga y’ikipe y’Igihugu

Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traore yateye utwatsi icyifuzo cya Burna Boy

Igihugu twagifashe turushye, ntituzakirekura - Perezida Ndayishimiye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-29 09:06:45 CAT
Yasuwe: 54


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Igihugu-twagifashe-turushye-ntituzakirekura--Perezida-Ndayishimiye.php