Igihugu twagifashe turushye, ntituzakirekura - Perezida Ndayishimiye
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ritazigera riva ku butegetsi, ashimangira ko igihugu barigifashe barushye, bityo ko nta muntu ushobora gutuma bagisubiza.
Ibi yabivugiye mu bikorwa byo kwiyamamaza by’iri shyaka byabereye muri Komine Musigati ku wa 27 Gicurasi 2025, aho yavuze amagambo yateye impaka n’impungenge mu banyapolitiki n’abakurikiranira hafi ibibera mu karere.
Yagize ati: “Igihugu twagifashe turushye, cyaratuvunnye. Ntakwanjwa ngo turekure icyo twafashe kuko twavuye kure.”
Yavuze ko mbere y’uko CNDD-FDD ifata ubutegetsi mu 2005, igihugu cyari cyuzuyemo akajagari, ariko ko ubu bacyubatse, banagishyiramo demokarasi, umutekano n’icyubahiro mpuzamahanga.
Ariko se ibyo avuga bihuye n’ukuri ku buzima bw’abaturage?
N’ubwo Perezida Ndayishimiye agaragaza isura y’uburumbuke, imyaka 20 ishyaka CNDD-FDD rimaze ku butegetsi yagiye irangwa n’ibibazo bikomeye mu bukungu n’imibereho y’abaturage.
Ibikomoka kuri peteroli byabuze, isukari yabaye iy’abakire, amadevize zarabaye nk’inzozi, ibiciro ku bicuruzwa bikenerwa buri munsi birushaho kuzamuka, ndetse abaturage benshi babayeho mu bukene bukabije.
Imiryango mpuzamahanga ishyira u Burundi mu bihugu biri mu murongo w’inyuma mu iterambere, ndetse bamwe bemeza ko nta ntambwe ifatika CNDD-FDD yateye mu myaka 20 imaze ku butegetsi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show