Ibiteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV
Kiliziya Gatulika yamaze kubona Umushumba mushya wayo ari we Papa Leo XIV usanzwe ku mazina ya Robert Francis Prevost. Menya umukino asanzwe akunda, utandukanye n’uwakundwaga n’uwo asimbuye nyakwigendera Papa Francis.
Umunyamerika Robert Prevost watorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatulika wa 267 agahabwa izina rya Pope Leo XIV, ni umukunzi w’akadasohoka w’umikino wa Tennis bitandukanye n’uwo asimbuye Papa Francis wikundiraga umupira w’amaguru.
Amakuru dukesha Vatican News, aremeza ko Umushumba Papa Leo XIV w’imyaka 69 mu busanzwe akunda cyane imikino, byumwihariko uwa Tennis dore ko yigeze no kuyikina nk’utarabugize umwuga ubwo yari muto, gusa amasomo akaza gutuma abireka ubwo yari atangiye amashuri yisumbuye.
Ibinyamakuru byo muri Peru aho Papa Leo XIV yakoreye ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika akiri muto, bivuga ko yakundaga cyane kwitabira ndetse ko kugerageza gukina umukino wa Tennis, gusa bikavugwa ko ubwo yazaga mu Butaliyani bitakomeje kuko yagize inshingano nyinshi.
Papa Leo XIV w’imyaka 69 uvuka i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za America abaye Umunyamerika wa mbere uyoboye Kiliziya Gatulika, akaba yarakoreye imyaka myinshi i Trujillo muri Peru aho yabereye Musenyeri kuva muri 2013 kugeza muri 2023.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show