English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Ibitaramo bya Iwacu Muzika Fest bigarutse mu isura nshya


Ijambonews. 2020-06-13 12:32:58

Ku nshuro ya kabiri Iserukiramuco rya Iwacu Muzika rigiye kuba ryateguwe mu buryo bwihariye kuko rizabera kuri internet bitewe n’ingamba zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi muri iki gihe.

Mu rwego rwo kwirinda ko Abanyarwanda bakwicwa n’irungu muri ibi bihe ibitaramo bitemewe ndetse no gufasha abahanzi gukora ibitaramo biteguye neza bagasabana n’abakunzi babo, ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) bwongeye gutegura Iwacu Muzika Festival igiye kuba ku nshuro ya kabiri. Iwacu Muzika Festival igiye kongera kuba, ariko izaba mu buryo butandukanye n’ubwa mbere.

Kuri ubu izajya ica kuri Televiziyo Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga z’iri serukiramuco mu rwego rwo gususurutsa abantu batakibona uko bitabira ibitaramo by’abahanzi kubera ibikorwa bihuriza abantu benshi hamwe bitewe murwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

ibi bitaramo bigiye gutangira kuba mu minsi ya vuba ndetse bikazajya biba biteguwe neza mu rwego rwo gukomeza gutuma umuziki w’u Rwanda uguma ku rwego rushimishije.

Nyuma yaho ibitaramo bya Guma Guma bibaye bihagaze , haje Iwacu Muzika Festival ikora ibitaramo bibera hirya nohino mu gihugu , kuri ubu ni ubwa kabiri igiye kuba, cyane ko mu mwaka wa 2019 yazengurutse mu ntara zose z’igihugu abahanzi batandukanye bashimisha abakunzi babo , ku musozo wabyo hatumiwe umuhanzi uhagaze neza muri Afrika Diamond Platnumz.

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika ryateguwe mu gufasha abahanzi bo mu Rwanda kwegerana n’abakunzi babo.

 

. Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Iwawa: Dore ingamba nshya zo gufasha urubyiruko zafashwe.

Bruce Melodie yavuze uko yahanganaga n'abavugaga ko afite isura idashamaje.

Abanyamakuru b’ubushongore n’ubukaka bagaragaye kuri radio nshya ‘SK FM’.

Moise Katumbi yatangaje gahunda nshya yo kweguza Perezida Tshisekedi.

Kapiteni w’Amavubi, Djihad Bizimana yabonye ikipe nshya.



Author: Ijambonews Published: 2020-06-13 12:32:58 CAT
Yasuwe: 799


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Ibitaramo-bya-Iwacu-Muzika-Fest-bigarutse-mu-isura-nshya.php