English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibitangaza by’Imana: Bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi atatu n’iminsi 2 bakoze ubukwe.

Abahanzi Nyarwanda, Nshimiyimana Robert uzwi nka Roberto na Marie Iratwibuka Salome bamamaye muri Kiliziya Gatulika kubera indirimbo zo guhimbaza Imana, bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi atatu n’iminsi ibiri bakoze ubukwe.

Ku wa 13 Nyakanga 2024 ni bwo Roberto na Salome bakoze ubukwe basezeranye imbere y’Imana no bakaba bakiye umugisha w’Imana nyuma y’iminsi 93 gusa.

Roberto yishimiye ko bungutse umana mu muryango wabo cyane ko bari bamaze igihe kinini bategereje kwakira imfura ya bo.

Ati “Ntabwo nabona byinshi mvuga, gusa turishimye. Ni umwana twategereje igihe kirekire kuva mu kwa mbere. Ibyishimo byadusaze, umwana ameze neza n’umubyeyi ameze neza.”

Nshimiyimana Robert uzwi nka Roberto aririmba muri  Chorale International et Ensemble Instrumantal de Kigali. Mu gihe umugore we Salome aririmba muri Chorale de Kigali ifite amateka akomeye muri Kiliziya Gatulika.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Umufana wa Nasarawa United yakatiwe nyuma yo kujomba icyuma umukinnyi wa Plateau United FC

Ambasaderi Karamba yakiriye Umugaba Mukuru wa Djibouti: Ibyihishe inyuma y’uru ruzinduko

Mpaga cyangwa impuhwe? FERWAFA mu gihirahiro nyuma y’umwijima wateje impagarara i Huye

Yishwe arashwe amasasu 2 nyuma bamusogota inkota mu gatuza – Ibishinjwa Umupolisi

Bikomeje kuzamba: Abapolisi 7 bashinjwa kwivugana mugenzi wabo nyuma yo gutuka Minisitiri w’Intebe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-15 18:54:05 CAT
Yasuwe: 322


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibitangaza-byImana-Bibarutse-imfura-yabo-nyuma-yamazi-atatu-niminsi-2-bakoze-ubukwe.php