English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibimenyetso bishya byerekana ubufatanye bwa Leta ya Congo na FDLR mu kurwanya M23.

Mu ntambara ikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibimenyetso bikomeje kwerekana ko Leta ya Kinshasa ifatanya na FDLR mu guhangana n'umutwe wa M23. Ibi bishingiye ku makuru agaragaza ko abarwanyi ba FDLR bakorana bya hafi n'igisirikare cya Congo (FARDC), ndetse bagahabwa intwaro n'inkunga zose zishoboka kugira ngo barwanye M23.

Ku wa 01 Werurwe 2025, umutwe wa M23 washyikirije u Rwanda abarwanyi 14 ba FDLR bari barafashwe, bose bambaye impuzankano y’igisirikare cya Congo. Aba bayobowe na Generali Gakwere, wahoze ari umunyamabanga mukuru wa FDLR. Iki gikorwa cyongeye gushimangira ibirego byakunze gutangwa ko Kinshasa itera inkunga FDLR mu kurwanya M23, ndetse inarenze ku masezerano mpuzamahanga agena ihagarikwa ry'imitwe yitwaje intwaro mu karere.

FDLR, umutwe ugizwe n’abarwanyi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wahawe ikaze muri Zaire (ubu ni RDC) na Leta yariho icyo gihe, ukomeza gukingirwa ikibaba n’abandi bayobozi bari bari ku butegetsi bwakurikiyeho icyo gihe.

Kuva icyo gihe, FDLR yakomeje ibikorwa by'iterabwoba mu karere, irasa ibisasu mu Rwanda, inica Abanyecongo bo mu bwoko bw'Abatutsi batuye muri Kivu ya Ruguru na Kivu y'Epfo.

Leta ya Congo, nubwo yagiye ihakana ibyo birego, yagaragaye kenshi igirana umubano wa hafi na FDLR, ndetse n’imiryango mpuzamahanga nk’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ukaba waragaragaje ibimenyetso ko FARDC ihuza ibikorwa na FDLR. Raporo zitandukanye zakozwe n’inzego zitandukanye zagaragaje ko abasirikare ba Congo bagabana intwaro n’uyu mutwe, ndetse hari n’amakuru avuga ko hari abafatira imyitozo hamwe.

Ibi bikomeza kuba impamvu nyamukuru y'umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo, aho abatavuga rumwe na Kinshasa ndetse n’abaturage bavuga Ikinyarwanda bakomeje kwibasirwa, bikavugwa ko ari uburyo bwo kubarandura burundu.

Kuba M23 yarashyikirije u Rwanda aba barwanyi 14 ba FDLR, bigaragaza uburyo umutwe wa FDLR ukomeje gufashwa na Leta ya Congo, kandi bikaba ikimenyetso gifatika cy’uko Kinshasa ifite uruhare rukomeye mu gukomeza ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo. Iki kibazo gikwiye kuganirwaho mu rwego mpuzamahanga kugira ngo haboneke igisubizo kirambye ku mutekano w’akarere.



Izindi nkuru wasoma

Ibidasanzwe mu mpera za Mata: Abakozi ba Leta n’abikorera bagiye kuruhuka byeruye

Meya Mutabazi yasaby urubyiruko kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Perezida wa Togo Faure Gnassingbé yoherejwe mu muriro wa Congo

Leta ya DRC yambuye M23 Uduce Umunani muri Kivu y’Amajyepfo: Uko urugamba rwagenze

Uko Abasenateri b’u Rwanda basobanuriye u Burayi ukuri ku bibazo byo muri Congo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-05 17:13:58 CAT
Yasuwe: 70


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibimenyetso-bishya-byerekana-ubufatanye-bwa-Leta-ya-Congo-na-FDLR-mu-kurwanya-M23.php