Umuziki wa Nigeria ukomeje kuyobora umugabane wa Afurika dore ko abahanzi bo muri iki gihugu biganje mu bigukanye ibihembo bikuru muri AFRIMA (All Africa Music Awards) yabaye ku nshuro ya munani.
Ibi bihembo bishimira abanyamuziki bitwaye neza mu 2022 byatanzwe ku mugoroba wa tariki 15 Mutarama 2023 muri Sénégal mu nyubako ya Dakar Arena ijyamo abantu 15.000.
Wizkid yegukanye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Iburengerazuba (Best Act in West Africa). Ni igihembo yatwaye ahigitse abarimo Kizz Daniel , Rema, Fireboy DML, Burna Boy, Black Sheriff n’abandi.
Davido wihariye uyu mugoroba yegukanye ibihembo bitanu birimo icy’umuhanzi wakoze indirimbo itanga icyizere (Best Male Artist in Inspirational African Music), abikesha indirimbo yise ‘Stand Strong’.
Indirimbo ‘Champion Sound’ yahuriyemo na Focalistic yegukanye ibihembo bibiri birimo icy’abahanzi bihurije hamwe bagakora indirimbo nziza ya Electro (Best duo or group in African Electro) , ikindi ni igihembo cy’indirimbo nziza ihuriweho ‘Best African Collaboration.
Indirimbo ‘High’ yakoranye na Adekunle Gold yegukanye igihembo cya Best African Pop.
Ikindi gihembo Davido yegukanye ni icy’umuhanzi wahize abandi mu muri diaspora y’Afurika ‘Best Act in Diaspora’.
Burna Boy yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika (Best African Act) ndetse na Album yahize izindi muri Afurika (Best Album of the year) . Album yabaye ‘Love Damini’, aho ari igihembo yegukanye ahigitse abarimo Dadju , Diamond Platnumz , Rema n’abandi.
Asake wahiriwe n’umwaka wa 2022 yegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya wahize abandi (Breakout Artist of the Year) yari ahatanye n’abarimo , Camidoh, Costa Titch , Pheelz n’abandi.
Adekunle Gold yegukanye igihembo cya ‘Best Act Duo or Group in African Contemporary’ kubera indirimbo ‘Born Again yakoranye na Fatoumata Diawara.
Manamba Kanye ukomoka muri Guinea yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi wahize abandi mu burengerazuba bw’Afurika.
DJ Lito wo muri Uganda yegukanye igihembo cy’uvanga umuziki wahize abandi muri Afurika.
Ni we mu -DJ wa mbere ukomoka muri Afurika y’Uburasirazuba wegukanye iki gihembo.
DJ Lito yari ahatanye n’ abarimo DJ Spinall, Major League DJ’s, Uncle Waffles, DJ Tarico, DJ Snake n’abandi .
Didi B wo muri Côte d’Ivoire yegukanye igihembo cy’uwakoze indirimbo nziza mu 2022, ni igihembo akesha indirimbo yise ‘Tala’.
Iyi ndirimbo yari ihatanye n’izirimo ‘ Kwaku The Traveller’ ya Black Sheriff , ‘Last Last’ ya Burna Boy, ‘Big Flexa’ ya Costa Titch , ‘Disco Maghreb’ ya DJ Snake, ‘Peru (Remix)’ ya Fire Boy DML na Ed Sheeran , ‘Buga’ ya Kizz Daniel na Tekno , ‘Calm Down’ ya Rema na ‘Mi Amor’ ya Omario .
Ibi bihembo biterwa inkunga n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) byari bimaze iminsi ine bibera i Dakr byanyuze kuri shene za televiziyo 108 mu bihugu 84.
Ibi birori byo gutanga ibi bihembo byaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo Black Sherif , Itsinda rya P Square, Youssou Ndour , Tiwa Savage, Pheelz, Fave, Rokia Kone, Baaba Maal na Asake.
yanditswe na Bwiza Divine
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show