English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Hateguwe igitaramo kizamurikirwamo ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro RSJF



Yanditswe na  Chief Editor

Mu Rwanda zimwe mu nkuru zikomeje gucicikana mu myidagaduro harimo igitamo kigiye kumurikirwamo ihuriro ry’abanyamakuru bakora ibiganiro by’imyidagaduro.


 Iki gitaramo giteganyijwe ku  itariki ya 6 Ukuboza mu mujyi wa Kigali hateganyijwe kubera igitaramo gikomeye kizahuriramo abahanzi 9 bafite amazina akomeye hano mu Rwanda bayobowe na Tom Close, kigamije kumurika ihuriro ry’abanyamakuru bakora mu gisata cy’imyidagaduro rizwi nka RSJF (Rwanda Showbiz Journalists Forum).

Iki gitaramo kizabera Camp Kigali mu ihema ry’Akagera, kizaririmbamo abahanzi batandukanye nka Tom Close, Riderman, P-Fla, Andy Bumuntu , Uncle Austin, Fireman, Alyn Sano, Yverry na Ruti Joel.

Kimwe mu biteye amatsiko muri iki gitaramo harimo kuba abaraperi batatu aribo Riderman, P-Fla na Fireman bagiye kwongera guhurira ku rubyiniro ibintu bitari biherutse kuba.

Amatike yo kwinjira yamaze kujya ahagaragara harimo kuba kwinjira bizaba ari 3000Frw ku banyeshuri, 5000Frw ahasanzwe, 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro na 20,000Frw mu myanya ihanitse.

Umuyobozi wa RSJF, Rutaganda Joel avuga ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro irihuriro ryabo bereka abafite  itangazamakuru mu nshingano ko nabo bahari kandi bishyize hamwe.

Mu ntego nyamukuru ziri huriro ngo harimo guhindura imikorere y’itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda hibandwa ku ndangagaciro ndetse no guca akajagari muri uyu mwuga.

 




Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Israel Mbonyi yageze muri Kenya aho afite igitaramo cy’imbaturamugabo muri iri joro.

Dr. Utumatwishima azitabira igitaramo cy’imbaturamugabo cya Bruce Melodie.

Umuhanzi Dr Jose Chameleone afite igitaramo cy’imbaturamugabo i Kigali.

Eddy Muramyi yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘Rukundo Live Recording’.



Author: Chief Editor Published: 2019-11-24 02:39:03 CAT
Yasuwe: 524


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Hateguwe-igitaramo-kizamurikirwamo-ihuriro-ryabanyamakuru-bimyidagaduro-RSJF.php