English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma yongeye guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Nyuma y’igihe aburana ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma, yongeye guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu ndetse ahanishwa igifungo cya Burundu.

Ni umwanzuro watangajwe n’Urukiko rwa Paris, kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, nyuma y’uko guhera saa tanu z’amanywa ya tariki 17 Ukuboza 2024 rwari mu mwiherero kugira ngo hasuzumwe ibyaha ubushinjacyaha burega Biguma, ubuhamya butandukanye bwatanzwe muri uru rukiko kuva yatangira kuburana ubujurire tariki 4 Ugushyingo uyu mwaka, ubusabe bw’abamwunganira ndetse n’ubwe ku giti cye.

Urukiko rwaje kwanzura rero ko ahamwa n’ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu, kugira uruhare mu kurimbura imbaga y’Abatutsi no kujya kuri za bariyeri, ahicirwaga Abatutsi bahanyuze bose.

Si ubwa mbere Biguma ahamijwe ibyaha nk’ibi ndetse agahanishwa igifungo cya Burundu aho mu rubanza rwa mbere yaburanaga mu mizi, yaje gukatirwa Burundu umwaka ushize nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibindi.

Biguma, waburanaga ubujurire, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 17 Ukuboza, ubwo yahabwaga ijambo n’Urukiko ngo agire icyo avuga ku buhamya bwatanzwe, mbere y’uko rwiherera, yagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje cyane ndetse bimeze nk’inzozi mbi. Yagaragaje ko Abanyarwanda bose bababaye ndetse bagizweho ingaruka.

Yagaragaje ko ngo kugeza uyu munsi izo nzozi mbi zikimukurikirana, aho bamushinja kugira uruhare muri Jenoside kandi we yari umujandarume akagira abamuyoboraga, bityo ko nta kintu yari bukore mu bubasha bwe atabajije abamutegeka.

Abanyamategeko bunganira Biguma, basabye Urukiko ko rwamugira umwere ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahamijwe, bagaragaza ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bufite.

Biguma yatangiye kuburana Urubanza mu Bujurire mu rukiko rwa Rubanda rwa Paris tariki 4 Ugushyingo 2024.

Biguma w’imyaka 68, yafatiwe mu gihugu cya Cameroon muri 2018, yariyise Hategekimana Manier, aho yagaragaje ko yahinduye amazina ye kubera umutekano we.



Izindi nkuru wasoma

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Urubyiruko ruzwi nk ‘Aba-Gen Z’ muri Kenya rwongeye guhangana na Polisi

COVID-19 yongeye kugaragara mu Rwanda

Cristiano Ronaldo yongeye gukora andi amateka nyuma yo kwegukana igikombe

Hari abashobora no gukurikiranwa!- RMC yongeye kwihanangiriza abanyamakuru ba Siporo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-18 08:08:51 CAT
Yasuwe: 165


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hategekimana-Philippe-Manier-uzwi-nka-Biguma-yongeye-guhamwa-nibyaha-bya-Jenoside.php