Hatangajwe ku buryo bwa burundu ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite
Komisiyo y'igihugu y'Amatora NEC, mu itangazo yasohoye ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X , yatangaje ko uyu munsi tariki ya 22 Nyakanga 2024 hatangajwe ku buryo bwa burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite yabaye tariki ya 14,15 na 16 Nyakanga 2024.
Ku buryo bwa Burundu umukandida watanzwe n'umuryango FPR Inkotanyi niwe watsinze amatora ku majwi 99.18%,Habineza Frank w'ishyaka Green Party akurikiraho n'amajwi 0.50% na Phillipe Mpayimana umukandida wigenga wagize amajwi 0.32%.
Iryo tangazo rikomeza rigira riti"Turashimira Abanyarwanda bose bagize mu uruhare mu myiteguro,ubwitabire n'imigendekere myiza y'amatora, haba mu gihugu no mu mahanga."
By'umwihariko turashimira imitwe ya Politike n'Abakandida bigenga uruhare n'uburyo bitwaye mu bikorwa by'amatora.
Turashimira Kandi abakorera bushake b'amatora n'abafatanyabikorwa bose barimo inzego zibanze ,inzego z'umutekano ,imiryango itari iya Leta,indorerezi,n'itangazamakuru ku bufatanye bagaragaje mu migendekere myiza y'amatora.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show