English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hatangajwe imibare nyakuri yabasirikare ba FARDC baguye mu ntambara yabahuje na M23.

Mu mpera z'icyumweru gishize, imirwano ikomeye yabereye mu Mujyi wa Goma, aho umutwe wa M23 watsinze abahanganye bagizwe n’abasirikare ba FARDC n’abambari bayo, barimo Wazalendo, FDLR, ndetse n'abasirikare b'u Burundi.

Byavuzwe ko iyi mirwano yahitanye abantu bagera ku 3,000, aho 2,500 muri bo ari abasirikare ba FARDC n’abambari bayo.

M23, nyuma yo gufata umujyi wa Goma, yatanze agahenge mu rwego rwo koroshya ibikorwa by’ubutabazi. Abarokotse imirwano bavuga ko imirambo y'abaguye muri uru rugamba irimo gukusanywa no gushyingurwa mu buryo bwihuse.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi OCHA-DRC, rivuga ko imirambo 2,000 yashyinguwe, mu gihe OMS ivuga ko indi mirambo 900 ikiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Goma.

Bertrand Bisimwa, umwe mu bayobozi b’umutwe wa M23, yatangaje ko abasirikare ba FARDC n’abambari babo batashoboye kubahiriza amabwiriza yo gushyira hasi intwaro, bikaba byarateje igihombo kinini ku ruhande rwabo.

Yavuze ko imirambo yari iri mu mihanda ya Goma yakusanyijwe n’inzego z’ubuzima mbere yo gushyirwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Goma kugira ngo ishyingurwe mu mutekano.

Nubwo hari ibikorwa by’ubutabazi byihutishijwe, hakiri ikibazo cy’imirambo itarashyingurwa, cyane cyane ku Kibuga cy’Indege no kuri Gereza ya Goma. Abayobozi b’ubutabazi bavuga ko ibi bikorwa bigamije kwirinda ingaruka zishobora guterwa n'ibyorezo.

Mu gihe imirwano ya Goma izakomeza kuba inkuru y’ubutabazi n’iyubaka, ubuyobozi bwa M23 buvuga ko nta muryango i Goma urimo agahinda kubera izo mpfu, ahubwo hakomeje kwibandwa ku gufasha ababuze ababo mu buryo bwihuse.



Izindi nkuru wasoma

Imibiri y’Abasirikare 14 baguye muri Congo yanyujijwe mu Rwanda na Uganda mbere yo kugezwa iwabo.

FARDC irashinjwa kurasa mu baturage ikoresheje indege za gisirikare.

Amahanga yahagurutse: Abasirikare ba FARDC bongeye kugaragara mu bikorwa by'ubunyamaswa.

Hatangajwe icyateye impanuka y’ Ambulance y'Ibitaro bya Nyabikenke yakoreyemo 5.

Hatangajwe imibare nyakuri yabasirikare ba FARDC baguye mu ntambara yabahuje na M23.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-06 07:58:24 CAT
Yasuwe: 99


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hatangajwe-imibare-nyakuri-yabasirikare-ba-FARDC-baguye-mu-ntambara-yabahuje-na-M23.php