Hagaragajwe umukomando wahawe akazi ko kwivugana Corneille Nangaa
Umukomando bahaye izina rya Ndayisaba Rodrigue niwe bivugwa ko yahawe akazi ko kwivugana umuhuzabikorwa w'ishyaka AFC (Alliance Fleuve Congo),Bwana Corneille Nangaa.
Uyu mugabo bivugwa ko ari umurwanyi muto wo muri Wazalendo, yahawe ibikoresho bihanitse kugirango asoze akazi ke k'ubugizi bwa nabi nkuko byatangajwe kuri X na Simaro Ngongo, Impuguke mpuzamahanga/ Umusesenguzi n'umujyanama mu micungire y'amatora.
Amakuru y'ibanga avuga ko we n'itsinda rye bamaze gucengera ahantu hibanga ho muri Teritwari ya Rutshuru kugirango bakurikirane abayobozi bamwe ba AFC/M23 cyane Corneille Naanga.
Gusa Simaro Ngongo avuga ko ubu ari uburiganya bukora ibitangaza ku begereye Tshisekedi bakabukuramo amafaranga atabarika ava mu kigega cya Leta ya Congo.
Ibi bibaye nyuma y'ibindi bisa nabyo ubwo uwitwa Mbusa Nyamwisi wari wibye miliyoni 4 z'amadolari ayakuye kuri Tshisekedi avuga ko ari mu rwego rwo gukemura byihuse ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo.
Uyu rero ngo ni ikindi gikinisho cyahawe imbunda ya ba mudahusha ngo bivugwe ko Leta ya Congo hari icyo iri gukora kugirango umutekano ugaruke mu Burasirazuba bwa Congo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show