English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hafashwe ibiro bine n'udupfunyika 1000 tw'urumogi mu turere twa Nyamasheke na Rubavu 

Mu mpera z'icyumweru gishize Polisi y'u Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye byo kurwanya magendu n'ibiyobwenge,muri ibyo bikorwa hafatiwe mo ibiro bine by'urumogi n'udupfunyika twarwo igihumbi, ibyo bikaba byaragaragaye mu turere twa Rubavu na Nyamasheke.

Udupfunyika tw'urumogi 1000 twafatanwe  abasore babiri  batabashije kumenyekana kuko bahise barutura hasi bariruka.

Ibyo byabereye mu mudugudu wa Rurembo,Akagali ka Byahi mu murenge wa Rubavu muri ako Karere ka Rubavu.

Undi muntu wafashwe ni Umugore w'imyaka 26 wafatiwe mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke ari mu mudoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange iva i Rusizi yerekeza mu mujyi wa Kigali,uwo mugore yafatanwe ibiro bine by'urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba SP Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko nubwo abagerageza kwinjiza ibintu bitemewe mu gihugu bakora uko bashoboye bagahimba amayeri, ibyo byose Polisi y'igihugu igenda irushaho kubitahura.

Ati"Ubwo Polisi yari iri mu akazi ko kurwanya magendu no kurwanya ibiyobyabwenge, yahagaritse imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange hafatirwa mo umugore wari ufite ibiro bine by'urumogi yabipfunyitse muri Matola.

Yakomeje ati" Abandi ni abasore babiri bo mu Karere  Rubavu bitwikiriye ijoro maze binjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bageze mu mudugudu wa Rurembo bikanga inzego z'umutekano imifuka  ibiri bari bikoreye bayitura hasi bariruka ariko kugeza ubu bari gushakishwa.

Uwafashwe yahise ashikirizwa urwego rw'ubugenzacyaha RIB kugirango akorerwe Dosiye ishikirizwe ubushinjacyaha.

SP Karekezi yibukije Abanyarwanda bose kwirinda ibikorwa nk'ibyo kuko bigira ingaruka mbi ku wabikoze zirimo gufungwa cyangwa akaba yahasiga ubuzima, kandi avugako ibyo bigira ingaruka zikomeye no ku Banyarwanda muri rusange.

Yasabye buri wese kugira uruhare mu gutanga amakuru kandi akayatangira ku gihe kugirango abakekwaho gukora ibyo byaha batabwe muri yombi bakanirwe urubakiwiye.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'UMUTUNGO UHEREREYE 3/02/04/01/5027 BIRI RUBAVU KU KIVU

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'UMUTUNGO UHEREREYE 3/03/09/02/3992 BIRI RUBAVU KU KIVU

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'UMUTUNGO 3/03/09/02/4426 URI Ku Kivu Rubavu

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'UMUTUNGO UHEREREYE MURI RUBAVU KU KIYAGA CYA KIVU

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'UMUTUNGO UHEREREYE NYAMYUMBA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-13 07:36:05 CAT
Yasuwe: 124


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hafashwe-ibiro-bine-nudupfunyika-1000-twurumogi-mu-turere-twa-Nyamasheke-na-Rubavu-.php