English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gukumira no guhashya ibiza ni inshingano za buri wese-Minisitiri  Murasira Albert i Rubavu.

Minisitiri ufite mu nshingano ibikorwa by'Ubutabazi (RTD) Maj. Gen. Murasira Albert yashimangiye ko gukumira no guhashya ibiza ari inshingano za buri wese asaba abatuye mu karere ka Rubavu guhora bari maso.

Ibi Minisitiri Murasira yabisabye abatuye mu karere ka Rubavu ubwo yifatajyaga nabo mu muganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa gatandatu ku wa 26 Ukwakira 2024 mu murenge wa Rugerero, akagari ka Kabilizi, ahigeze kwibasirwa n'ibiza byangije byinshi bikanatwara ubuzima bw'abatari bake muri aka gace.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri Murasira hamwe n’abandi bayobozi  bo mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye bafatanyije n'abaturage gutera ibiti bikumira inkangu ku mugezi wa Sebeya, ndetse hubakirwa inzu n’umwe mu baturage bakuwe mu bye kubera ibiza byagwiririye aka gace muri Gicurasi 2023, hanatsindagirwa umuhanda wo mu kagari ka Kabirizi.

Maj. Gen. Murasira Albert yavuze ko  umwaka ushize igihugu cyahuye n'ibyago ku buryo byari ngombwa gufata ingamba ku buryo bitazongera.

Ati "Byaduhaye gufata amasomo ku buryo dushiraho politike y'imicungire y'ibiza twubaka ubudahangarwa buva hejuru bukagera ku muturage.’’

Akomeza agira ati ‘’Kuri ubu turakora ibintu biramba muri iki gihe kubera ibyo twahuye nabyo abaturage barushijeho kwigishwa uko bafata amazi, kubaka inzu zikomeye byose ari ukugira ngo duhore twiteguye, ikindi navuga nuko Leta yashoboye kubaka ibikorwaremezo bigabanya ibyaho twaterwa n'ibiza, kubakira abahuye n'ibiza. Ubu rero turi kwiga ku  ikoranabuhanga rizadufasha gukurikirana, ritanga amakuru kugira ngo abaturage bitegure.’’

Yunzemo ati ‘’Turasaba uruhare rw'abaturage babungabunga ibidukikije, barwanya isuri, abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka, gukomeza amazu yacu kugira ngo zikomere niyo mpamvu dusaba buri wese kumenya ko afite inshingano."

Guverineri Dushimimama Lambert uyobora intara y'Iburengerazuba avugira intara yose yagize ati ‘’Tunejejwe nibyo Leta yacu yadukoreye duhereye kuri Nyakubahwa Perezida  wadusuye, akaduhumuriza, akatwubakira ndetse twabonye ibikorwa byinshi byakozwe mu kurwanya ibiza, amazu y'ubucuruzi yagiye afungurwa ibikorwa byakozwe byose byari ukugura ubuzima bw'abaturage bubungabungwe twihaye intego yo kwigira ku byo twabonye no kubungabunga ibyo twagejejweho."

Guverineri yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu mukurwanya ibiza birinda ibyashyira mu kaga ubuzima bwabo.

Umwe mu baturage wavugiye abandi yashimye ubuyobozi bw'igihugu yemeza ko kuba baje kububakira bigaragaza ko bahora babazirikana, kuko ngo ubwo ibiza byabaga muri Gicurasi 2023 bashakiwe aho kwimurirwa basanga ibikenewe byose byabonetse.

 Asoza agira ati "Imvugo ya Nyakubahwa Perezida  Paul KAGAME yabaye ngiro ubwo yavugaga ko tuzasubira mu byacu  byarabaye abenshi tumaze kubona inzu nshya zo guturamo abandi barazitegereje turashima Perezida wacu ku kuba adutekerezaho cyane, turabizeza ko natwe tugiye gukomeza kugira uruhare mu  guhangana n'ibiza."

Imvura yaguye muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023, mu karere ka Rubavu abaturage basaga 28 bahaburiye ubuzima mu gihe abarenga ibihumbi 1500 byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo no kubura aho begeka umusaya.

Nyuma y’ibi biza byasize bishegeshe abaturiye aka karere , imiryango 184 yubakiwe amazu batuyemo, kugeza  ubu kandi nabwo imiryango 324 y’ababashije kwibonera ibibanza, imirimo yo kububakira irarimbanije, mu gihe imiryango 870 izubakirwa ku butaka buzagurwa na Leta, ikaba  itarabasha kubonerwa aho izatuzwa, ariko ubuyobozi buyizeza ko buri kubikurikirana kugira ngo nabo babone aho kuba.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Gufasha mu kwisuzumisha no gukingira: Inshingano z'abagabo mu kubungabunga ubuzima bw'abagore.

Nyamasheke: Ubuzima bw’abanyura ku kiraro cya Kamiranzovu buri mu kaga.

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.

Nyamasheke umugore arahigwa bukware nyuma yo kujomba icyuma umugabo we akaburirwa irengero.

Polisi y’u Rwanda yahuguye abanyeshuri gukumira no kuzimya inkongi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-27 18:37:16 CAT
Yasuwe: 70


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gukumira-no-guhashya-ibiza-ni-inshingano-za-buri-weseMinisitiri--Murasira-Albert-i-Rubavu.php