Gufunga insengero byaba bigiye gukurikirwa no kuzigabanya- RGB yatanze inama
Ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere RGB, cyatanze inama ku banyamadini bafite insengero zicucitse hirya no hino ko bagomba kubyaza umusaruro ubutaka aho kugirango bakomeze bubake insengero zimwe zitanafite ibisabwa byose.
Ibi ni ibyagarutsweho n'Umuyobozi mukuru wa RGB, Dr Kayitesi Usta, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Kanama 2024, mu kiganiro waramutse Rwanda aho yatanze urugero kuri ADEPR,avuga ko buri Kagali bafitemo insengero ngo kuko iri torero rifite izisaga 3000 mu gihugu hose.
Dr Kayitesi yagarutse ku cyemezo cyimaze iminsi cyo gufunga insengero,avuga ko impamvu ari ukurengera uburenganzira bw'Abanyarwanda muri rusange.
Ati"Nta dini rifatika rikora ibyemewe n'amategeko ryahagaritswe hafunzwe ahantu hatujuje ibisabwa."
Yakomeje avuga ko ubu Abanyamadini bakagombye kureba kure bityo aho kubaka insengero nyinshi hirya no hino bagafata ubwo butaka bakabubyaza umusaruro.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gufungwa insengero zigera ku 5600 nyuma y'ubugenzuzi bwakozwe ndetse bugikomeje kugirango harebwe insengero zujuje ibisabwa byose kugirango abe arizo zikomeza gukora.
Ibisabwa kugirango urusengero rwemererwe gukomeza gukora harimo kuba Umuyobozi yarize Theologie ku rwego rwa Kaminuza, inyubako ikomeye, ifite imirandankuba, hari amapave muri Parking, hari isuku ihagije(amazi,toilets), rufite Sound Proof, rufite icyuma gisaka imodoka ndetse n'utwuma dusaka ibisasu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show