Kenya:Imodoka yari itwaye umurambo yafashwe n'inkongi y'umuriro
Imodoka yari itwaye umurambo yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka, uwo murambo wari uherekejewe n'abantu babiri, batunguwe no kubona imodoka barimo ifashwe n'inkongi y'umuriro.
Amakuru avuga ko umuhango wo guherekeza nyakwigendera wahagaze akanya gato ubwo inkongi y'umuriro yibasiraga imodoka yari itwaye uwo murambo.
Abashinzwe kuzimya inkongi y'umuriro bakoze ibishoboka byose kugirango bazimye uyu muriro ariko biba iby'ubusa.
Uwo murambo wari ujyanwe mu rusengero rwa Church Stretton mbere yuko ujya gushingurwa ,ubuyobozi bw'urwo rusengero bwavuze ko iyo nkongi y'umuriro yaje yongera agahinda mu muryango wari ugiye gushyigura.
Imodoka igifatwa n'inkongi y'umuriro abashinzwe kuzimya inkongi ndetse nabari baherekeje uyu murambo babanje kwihutira gukuramo umurambo, nyuma yo gukuramo umurambo imodoka yakomeje gushya kugeza ikongotse,gusa nta muntu wakomerekeye muri iyi nkongi.
Shropshire umuyobozi w'urusengero rwari rujyanwemo uwo murambo yavuze ko ashimira abantu bose bagize uruhare mu gutuma uwo murambo udahira mu modoka, kandi avuga ko amasengesho yabo bayerekeje kuri uwo muryango kuko ntagushidikanya ko icyo gikorwa cyongeye agahinda n'umubabaro mu muryango wabo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show