English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kenya:Imodoka yari itwaye umurambo yafashwe n'inkongi y'umuriro 

Imodoka yari itwaye umurambo yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka, uwo murambo wari  uherekejewe n'abantu babiri, batunguwe no kubona imodoka barimo ifashwe n'inkongi y'umuriro.

Amakuru avuga ko umuhango wo guherekeza nyakwigendera wahagaze akanya gato ubwo inkongi y'umuriro yibasiraga imodoka yari itwaye uwo murambo.

Abashinzwe kuzimya inkongi y'umuriro bakoze ibishoboka byose kugirango bazimye uyu muriro ariko biba iby'ubusa.

Uwo murambo wari ujyanwe mu rusengero rwa  Church Stretton mbere yuko ujya gushingurwa ,ubuyobozi bw'urwo rusengero bwavuze ko iyo nkongi y'umuriro yaje yongera agahinda mu muryango wari ugiye gushyigura. 

Imodoka igifatwa n'inkongi y'umuriro abashinzwe kuzimya inkongi ndetse nabari baherekeje uyu murambo babanje kwihutira gukuramo umurambo, nyuma yo gukuramo umurambo imodoka yakomeje gushya kugeza ikongotse,gusa nta muntu wakomerekeye muri iyi nkongi.

Shropshire umuyobozi w'urusengero rwari rujyanwemo uwo murambo yavuze ko ashimira abantu bose bagize uruhare  mu gutuma uwo murambo udahira mu modoka, kandi avuga ko amasengesho yabo bayerekeje kuri uwo muryango kuko ntagushidikanya ko icyo gikorwa cyongeye agahinda n'umubabaro mu muryango wabo.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda na Koreya basinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari 1$

Nyanza:Inzu yafashwe n'inkongi y'umururo ibintu byose bihinduka ivu

Gasabo:Hatoraguwe umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 20

Kagame yihanganishije imiryango y'abapfiriye mu mpanuka y'imodoka yaritwaye abajya aho yiyamamariza

Paul Kagame yakirijwe imbyino ya kisilamu ubwo yari ageze i Kigali yiyamamaza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-18 08:50:45 CAT
Yasuwe: 125


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KenyaImodoka-yari-itwaye-umurambo-yafashwe-ninkongi-yumuriro-.php