English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muri Gaza  abanyamakuru batatu bishwe n’ingabo za Israel.

Nyuma y’uko ingabo za Israel zisenye inyubako nyinshi zicumbitsemo abaturage mu nkambi ya Jabalia mu majyaruguru ya Gaza ubuyobozi bugatangaza ko hari abaturage benshi bahakomerekeye abandi bakahasiga ubuzima.

Kuri ubu abanyamakuru batatu bari bari gutara amakuru ku ntambara ya Israel na Libani biciwe mu gitero cya Israel  cyabiciye aho bari bacumbitse mu gace ka Hasbaiyya mu majyepfo ya Libani.

Ibitero bya Israel bimaze kwica abantu nibura 19 muri Libani mu masaha 24 ashize, bikaba byatumye umubare w’abamaze gupfa kuva intambara yatangira  ugera ku 2,593.

Muri Gaza, nibura abantu 42,847 bamaze kwicwa naho 100,544 barakomeretse mu bitero bya Israel. Bivugwa kandi ko abantu 1,139 bishwe muri Israel mu bitero biyobowe na Hamas, kandi abasaga 200 barafashwe bugwate.

Itsinda rya Israel rizasura Doha ku Cyumweru nyuma y’uko Qatar na Amerika batangaje ko abahuza bazahurira mu murwa mukuru wa Qatar mu rwego rwo kugerageza kongera ibiganiro bigamije guhagarika intambara.

Iyi nkuru turacyayicukumbura, mukaba murayigezwaho mu masaha ari imbere.



Izindi nkuru wasoma

Erling Haaland yongeye amasezerano azamugeza muri 2034 nk’umukinnyi wa Manchester City.

Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.

Emelyne yongeye kurikoroza nyuma y’amashusho amugaragaza ashyira icupa mu gitsina cye.

Nyanza: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu Batatu, abandi Bane barakomereka.

Umuhanzikazi Vestine yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we ukomoka muri Burkina Faso.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-25 12:14:13 CAT
Yasuwe: 81


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muri-Ggaza--abanyamakuru-batatu-bishwe-ningabo-za-Israel.php