English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imodoka 90 na Moto 450 zigiye gutezwa cyamunara

Polisi y'igihugu yatangaje ko ibinyabiziga byafatiwe hirya no hino mu gihugu mu makosa atandukanye bisaga 500  bigiye gutezwa cyamunara bitewe nuko banyirabyo binangiye nibajye gukemura ibibazo n'amakosa bagize kugiranmgo basubizwe ibinyabiziga byabo.

ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko ibyo binyabiziga byafatiwe mu makosa arimo kuba byari bitwaye ibintu byinshi birusha ikinyabiziga uburemere, kugenda mu muhanda ntabyangombwa,ubusinzi, gutendeka n'andi makosa atandukanye abujijwe mu gihe ikinyabiziga kigenda mu muhanda.

Ibinyabiziga bizatezwa cyamunara birimo moto 450, imodoka 40 n'amagare 90 nibyo byafatiwe mu makosa atandukanye.

ACP Boniface yasobanuye ko impamvu biba bigiye gutezwa cyamunara aruko banyirabyo baba baranze gutanga amande baciwe  ku makosa bakoze ikindi akaba aruko biba bimaze igihe kirekire.

Yakomeje avuga ko mbere yuko babiteza cyamunara babanza kumenyesha ba nyirabyo bakabamenyesha amande baciwe ndetse bakabasaba ko baza ku bifata mbere yuko bitezwa cyamunara mu gihe bujuje ibisabwa.

Polisi y'u Rwanda ivuga ko impamvu ituma bamwe bareka ibinyabiziga byabo kugeza aho bitezwa cyamunara uruko usanga bimwe muri ibyo binyabiziga usanga hari n'andi makosa biba bifite bigatuma banyirabyo babireka.

Ibinyabiziga bizatezwa cyamunara guhera tariki ya 3 kugeza ku ya 7 Kamena no ku tariki ya 10 na 11 Kamena 2024, bikaba birengeje amezi atatu bifatiwe mu bikorwa bya Polisi  ahantu hatandukaye.

Icyo cyamunara kizabera mu ruhame aho ibyo binyabiziga biparitse mu Gatsata no ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, gusura ibi binyabiziga byamaze gutangira guhera tariki ya 21 Gicurasi kugeza tariki ya 1 Kamena 2024.

Utsindiye ikinyabizi agomba kwishyura 30% by'icyiguzi cyose, asigaye akazayishyura biratenze iminsi irindwi iyo arengeje iyo minsi atakaza uburenganzira ku kinyabiziga kandi ntasubizwa amafaranga yari yishyuye .

Iyo ikinyabiziga gitejwe cyamunara havanwa mo amande cyari gifite asigaye agahabwa nyiri kinyabiziga.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE CYANZARWE WAGURA KURI MAKE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUGO UHEREREYE BUSASAMANA

ITANGAZO RYO KURANGISHA IBYANGOMBWA BYA MOTO BYATAKAYE BYANDITSEHO HATEGEKIMAMA Eric

Kagame yihanganishije imiryango y'abapfiriye mu mpanuka y'imodoka yaritwaye abajya aho yiyamamariza

Gakenke:Abantu bataramenyekana batwitse moto y'umuyobozi w'ishuri



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-23 13:06:31 CAT
Yasuwe: 157


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imodoka-90-na-Moto-450-zigiye-gutezwa-cyamunara.php