Imodoka 90 na Moto 450 zigiye gutezwa cyamunara
Polisi y'igihugu yatangaje ko ibinyabiziga byafatiwe hirya no hino mu gihugu mu makosa atandukanye bisaga 500 bigiye gutezwa cyamunara bitewe nuko banyirabyo binangiye nibajye gukemura ibibazo n'amakosa bagize kugiranmgo basubizwe ibinyabiziga byabo.
ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko ibyo binyabiziga byafatiwe mu makosa arimo kuba byari bitwaye ibintu byinshi birusha ikinyabiziga uburemere, kugenda mu muhanda ntabyangombwa,ubusinzi, gutendeka n'andi makosa atandukanye abujijwe mu gihe ikinyabiziga kigenda mu muhanda.
Ibinyabiziga bizatezwa cyamunara birimo moto 450, imodoka 40 n'amagare 90 nibyo byafatiwe mu makosa atandukanye.
ACP Boniface yasobanuye ko impamvu biba bigiye gutezwa cyamunara aruko banyirabyo baba baranze gutanga amande baciwe ku makosa bakoze ikindi akaba aruko biba bimaze igihe kirekire.
Yakomeje avuga ko mbere yuko babiteza cyamunara babanza kumenyesha ba nyirabyo bakabamenyesha amande baciwe ndetse bakabasaba ko baza ku bifata mbere yuko bitezwa cyamunara mu gihe bujuje ibisabwa.
Polisi y'u Rwanda ivuga ko impamvu ituma bamwe bareka ibinyabiziga byabo kugeza aho bitezwa cyamunara uruko usanga bimwe muri ibyo binyabiziga usanga hari n'andi makosa biba bifite bigatuma banyirabyo babireka.
Ibinyabiziga bizatezwa cyamunara guhera tariki ya 3 kugeza ku ya 7 Kamena no ku tariki ya 10 na 11 Kamena 2024, bikaba birengeje amezi atatu bifatiwe mu bikorwa bya Polisi ahantu hatandukaye.
Icyo cyamunara kizabera mu ruhame aho ibyo binyabiziga biparitse mu Gatsata no ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, gusura ibi binyabiziga byamaze gutangira guhera tariki ya 21 Gicurasi kugeza tariki ya 1 Kamena 2024.
Utsindiye ikinyabizi agomba kwishyura 30% by'icyiguzi cyose, asigaye akazayishyura biratenze iminsi irindwi iyo arengeje iyo minsi atakaza uburenganzira ku kinyabiziga kandi ntasubizwa amafaranga yari yishyuye .
Iyo ikinyabiziga gitejwe cyamunara havanwa mo amande cyari gifite asigaye agahabwa nyiri kinyabiziga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show