English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gahunda za radiyo BBC zahagaritswe muri Nigeria.

Leta ya Niger iyobowe n’igisirikare yahagaritse gahunda za radiyo BBC, mu gihe cy’amezi atatu, igishinja gukwirakwiza amakuru atari yo kandi ashobora guhungabanya umudendezo w’abaturage akaba yanaca intege abasirikare barimo kurwanya ibyigomeke.

Minisitiri wa Niiger ushinzwe itumanaho Raliou Sidi Mohamed yatangaje ko iki cyemezo cyhise gishyirwa mu bikorwa nta kuzuyaza.

Gahunda za BBC, zirimo izo mu rurimi rw’igi Hausa, ruvugwa ku bwiganze muri Niger, ndetse n’izo mu Gifaransach, zatangazwaga mu gihugu hose zinyuze ku maradiyo y’abafatanyabikorwa ba BBC, zikagera ku bantu miliyoni 2.4 muri uyu mwaka ni ukuvuga 17% by’abaturage bakuze.

Hagati aho ariko, nubwo gahunda za radiyo ya BBC zahagaritswe muri Niger, urubuga rwayo rwo kuri murandasi (website) ruracyakora kandi na radiyo ishobora kumvikana ku murongo mugufi wa SW.

Nsngimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Mbappé yatsinze hat-trick, Real Madrid isezerera Manchester City muri Champions League.

RDC: Abasirikare n’Abasivili basaga 500 barekuwe muri gereza ya Mulunge mu gihe M23 isatira Uvira.

Minisitiri Mugenzi yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu gutahura abana babo bari muri Congo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-15 09:46:17 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gahunda-za-radiyo-BBC-zahagaritswe-muri-Nigeria.php