English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

GASABO: Polisi yafashe 2  bakurikiranyweho kwiyitirira inzego no kwiba abaturagebakoresheje kiboko.

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gasabo yafashe abasore babiri bakurikiranyweho kwiyitirira inzego no kwiba abaturage amafaranga n’ibikoresho bitandukanye bakoresheje kiboko. 

 

Aba basore bafashwe ku wa Mbere tariki 9 Ukuboza 2024, aho abafashwe harimo  , abasore babiri bafite imyaka 27 na 30 y’amavuko.

Aba bombi ibyaha bakurikiranyweho babikoreye mu mirenge ya Bumbogo na Nduba yo mu Karere ka Gasabo, bakaba bafatiwe mu mudugudu wa Nyabitare, akagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba ndetse na bimwe mu bikoresho bibye birafatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kubashakisha biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kubashakisha biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati  “Ni ikibazo cyari kimaze iminsi nk’uko twabigaragarijwe n’abaturage bagiye bibwa amafaranga n’ibindi bikoresho byo mu rugo bitandukanye.”

Akomeza agira ati ‘’Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko babanzaga gushaka amakuru y’aho bagiye kwiba, bakamenya umutungo wa Nyir’urugo, igihe agira mu kazi ndetse n’umuntu usigara mu rugo kugira ngo babone uko bategura umugambi wo kuhiba.’’

CIP Gahonzire akomeza avuga ko hari aho biyitiriraga ko ari abakozi b’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC), bakaza bavuga ko baje kubarura amazi, bagakomanga ku gipangu, uri mu rugo yaza kubakingurira bakajya kuri konteri bakiyandikisha ubusa, bagahita bamuzirika bakamupfuka n’umunwa, ari nako bamufatiraho icyuma ngo adataka, umwe muri bo akinjira agatwara bimwe mu bikoresho  birimo; televiziyo, imyenda, inkweto, radio, amafaranga n’ibindi bifite agaciro.

CIP Gahonzire yibukije abaturarwanda ko inzego zitanga serivisi zizwi, abasaba kugira amakenga mu gihe hari ubashutse yiyitirira urwego runaka ngo yibe cyangwa abakorere uburiganya ubwo ari bwo bwose.

Ibyaha bakurikiranyweho birimo;  Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no kwiyitirira urwego rw’umwuga cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa, bihanwa n’ingingo ya 168, 179, iya 224 n’iya 281 z’ Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ubu abafashwe bamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nduba, kugira ngo iperereza rikomeze.



Izindi nkuru wasoma

GASABO: Polisi yafashe 2 bakurikiranyweho kwiyitirira inzego no kwiba abaturagebakoresheje kiboko.

Bugesera: Meya yagaragaje ibikwiye kwibandwaho mu mpera z’umwaka 2024.

Abapolisi 20 banditse basaba gusezera kubera kudahembwa no gukora mu buryo bubi.

Rubavu: Inzego zahagurukiye ibibazo bikomeje guhonyora urujya n'uruza mu mipaka ya CPGL.

Sempoma Félix na Munyankindi Benoit bahanaguweho ibyaha bari bakurikiranyweho.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-11 10:43:08 CAT
Yasuwe: 9


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GASABO-Polisi-yafashe-2--bakurikiranyweho-kwiyitirira-inzego-no-kwiba-abaturagebakoresheje-kiboko.php