Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?
Leta y’u Rwanda yavuze ko bigaragara neza ko hari ikintu kitagenda neza mu Burundi kuba bigatuma leta yaho ishinja u Rwanda uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura, ruvuga ko ntaho ruhuriye na byo.
Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu, umunsi umwe nyuma y’ibitero bya grenades hafi y’ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura no mu Ngagara byakomerekeyemo abantu 38, leta y’u Burundi yahise itangaza ko ababikoze bateguriwe kandi bagatorezwa mu Rwanda.
Pierre Nkurikiye umuvugizi wa minisiteri y’umutekano mu Burundi, yabwiye abanyamakuru ko mbere y’ibitero byo kuwa gatanu nijoro i Bujumbura, hari n’ibindi bibiri byabanje mu ntangiriro z’uku kwezi no mu mpera z’ukwezi gushize ariko bigasa n’ibiburizwamo.
Mu itangazo, leta y’u Rwanda yavuze ko nta mpamvu yo kujya muri ibyo bikorwa. Iti: “U Burundi bufite ikibazo ku Rwanda ariko nta kibazo dufitanye n’u Burundi”.
Leta y’u Rwanda isaba abategetsi b’igihugu cy’u Burundi gukemura ibibazo byacyo by’imbere mu gihugu no kudahuza u Rwanda n’amabi nk’ayo.
Ibihugu byombi bisanzwe bitarebana neza kuva mu 2015 ubwo habaga imidugararo yo kugerageza guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza.
Umwaka ushize, u Burundi bwafunze imipaka yabwo y’ubutaka iyihuza n’u Rwanda, nyuma y’uko umuhate wo kunga ibihugu byombi unaniranye.
Kugeza ubu igihugu cy'u Burundi cyugarijwe n’ibibazo bikomeye by’ibura ry’igitoro bifitanye isano n’ibura ry’amadevize mu gihugu, ibi bimaze gutera kubura kw’ibintu bitandukanye by’ibanze mu gihugu, n’ihungabana ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show