English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RIB yataye muri yombi abasore  2 bakekwaho kwiba inkoko 19 

Kuri Sitasiyo ya RIB ya Kagano hafungiye abasore babiri bakurikiranyweho kwiba inkoko 19 z'umuturage babanje gutobora inzu izo nkoko zabagamo.

Abatawe muri yombi ni Ishimzwe Claude w'imyaka 22 uturuka mu Mudugudu wa Cyangugu, Akagali ka Cyangugu,Umurenge  wa Kamembe, Akarere ka Rusizi na Ndatimana Nyabyenda w'imyaka 27 wo mu Mudugudu wa Hangari Akagali ka Bisumo Umurenge wa Cyato Akarere ka Nyamasheke.

Undi bivugwa ko yatawe muri yombi ni Kwizera Daniel bikekwa ko yajyaga  abarangira aho bajyaga kwiba bakagabana ikivuyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Ninzi mu Murenge wa  Kagano aho bafatiye Ndagijimana Egide yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko byabaye saa munani n'iminota 14 z'igicuku gishyira ku wa mbere tariki ya 12 Kanama.

Yavuze ati"Binjiye mu nzu y’inkoko  zirenga 40 kwa Ntabareshya Fulgence w’imyaka 39 utuye mu Mudugudu wa Kavune, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, barayitobora kandi yari iy’amatafari ahiye ariko yubakishije ibyondo kuko bisanzwe bikorwa mu giturage banga gushyiramo sima nyinshi"

Yakomeje agira ati"“Bamaze kuyitobora barinjiye, batangira kuzifata bazirunda mu mufuka bari bafite, bageze ku nkoko ya 19 Ntabareshya aba yabumvise arabyuka, bamwikanze barazirukankana.”

Gitifu yavuze ko uwo muturage yasohotse umutima uri ku nkoko ze asohoka avuza induru irondo riratabara  n'abaturanyi be barabyuka baratangatanga .

Gitifu yongeye ati"“Babonye basumbirijwe bicara mu ishyamba riri hafi aho bihishamo, abaturage bakomeza kubashakisha babagwa gitumo muri iryo shyamba n’izo nkoko mu mufuka imwe yapfuye, bahita babajyana kuri Sitasiyo ya RIB ya Kagano muri iryo joro, umuturage asubizwa inkoko ze.”

Amakuru avuga ko bagifatwa bahise bemera ko bari bagamije kuzimaramo ngo bazigurishe  bavuga ko uriya Kwizera Daniel basanzwe bakorana, abarangira aho bajya kwiba bakaza kugabana ayavuyemo bakanamuteza imbere banywera iwe.

Abaturage bo muri kano Kagari bagaye uyu mugabo wari umaze amezi abiri gusa ahimukiye, basaba ko icyaha nikimuhama akwiye kuzaryozwa ibyo babuze byose. 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-15 11:37:52 CAT
Yasuwe: 97


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RIB-yataye-muri-yombi-abasore--2-bakekwaho-kwiba-inkoko-19-.php