English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

The Ben yatangaje ko yateguye igitaramo kizabera muri Kigali Convention Center.

 Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] yatangaje ko yateguye igitaramo kizitabirwa n’abantu bake akabumvisha album ye ‘Plenty Love’ aheruka kumurikira muri BK Arena ku wa 01 Mutarama 2025.

Iki ni igitaramo kizaba ku wa 28 Gashyantare 2025 muri Kigali Convention Center aho yemeza ko abazaza bazabasha kumva nyinshi mu ndirimbo zigize iyi album.

Byitezwe ko kandi ku munsi w’abakundana tariki ya 14 Gashyantare 2025 azataramira mu Mujyi wa Montreal muri Canada akaba ari kimwe mu bitaramo azaba atangiye bizenguruka Isi.

Muri ibyo bitaramo bizenguraka Isi azaguma aho muri Canada kuko ku wa 15 Gashyantare 2025 zataramira muri Ottawa, ku wa 21 Gashyantare muri Toronto na Edmonton ku wa 22 Gashyantare 2025.

The Ben nava muri Canada azahita yerekeza ku Mugabane w’i Burayi i Bruxelles mu Bubiligi aho tariki ya 08 Werurwe 2025 azafasha Bwiza kumurika album ye yise ’25 Shades’.

Nyuma y’uko Ben avuye i Bruxelles azahita ajya i Copenhagen muri Denmark mu bitaramo, aho azasoreza muri Uganda ku wa 15 Gicurasi 2025.

Ku rundi hande, muri Kamena 2025 azakora ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika,naho muri Kanama 2025 akazataramira muri Norvège.



Izindi nkuru wasoma

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-25 12:41:27 CAT
Yasuwe: 537


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/The-Ben-yatangaje-ko-yateguye-igitaramo-kizabera-muri-Kigali-Convention-Center.php