English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

The Ben yatangaje ko yateguye igitaramo kizabera muri Kigali Convention Center.

 Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] yatangaje ko yateguye igitaramo kizitabirwa n’abantu bake akabumvisha album ye ‘Plenty Love’ aheruka kumurikira muri BK Arena ku wa 01 Mutarama 2025.

Iki ni igitaramo kizaba ku wa 28 Gashyantare 2025 muri Kigali Convention Center aho yemeza ko abazaza bazabasha kumva nyinshi mu ndirimbo zigize iyi album.

Byitezwe ko kandi ku munsi w’abakundana tariki ya 14 Gashyantare 2025 azataramira mu Mujyi wa Montreal muri Canada akaba ari kimwe mu bitaramo azaba atangiye bizenguruka Isi.

Muri ibyo bitaramo bizenguraka Isi azaguma aho muri Canada kuko ku wa 15 Gashyantare 2025 zataramira muri Ottawa, ku wa 21 Gashyantare muri Toronto na Edmonton ku wa 22 Gashyantare 2025.

The Ben nava muri Canada azahita yerekeza ku Mugabane w’i Burayi i Bruxelles mu Bubiligi aho tariki ya 08 Werurwe 2025 azafasha Bwiza kumurika album ye yise ’25 Shades’.

Nyuma y’uko Ben avuye i Bruxelles azahita ajya i Copenhagen muri Denmark mu bitaramo, aho azasoreza muri Uganda ku wa 15 Gicurasi 2025.

Ku rundi hande, muri Kamena 2025 azakora ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika,naho muri Kanama 2025 akazataramira muri Norvège.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Imodoka ya RITCO yavaga i Rubavu ijya i Kigali yakoreye impanuka ikomeye i Kanyinya

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Icyifuzo gishya cyatanzwe ku Rwanda: Ingabo za SADC zasabye kunyura i Kigali mu rugendo rwo gutaha



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-25 12:41:27 CAT
Yasuwe: 208


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/The-Ben-yatangaje-ko-yateguye-igitaramo-kizabera-muri-Kigali-Convention-Center.php