English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ese Rayon Sports idafite umutoza mukuru Robertinho izabasha kwikura imbere ya Police FC?

Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho ntazatoza umukino wa Police Fc nyuma yo kumenyesha ikipe ko afite ikibazo cy’uburwayi bw’ijisho agomba kubanza kubagwa.

Amakuru avuga ko Robertinho yasabye uruhushya ikipe rwo kujya mu biruhuko no kwivuza, agenda tariki ya 26 Ukuboza 2024.

Nyuma yo kugenda havuzwe ko ashobora kutagaruka mu ikipe, ariko Perezida wa Rayon Sports, Twagirisentu Thaddée, yashyize umucyo kuri iki kibazo avuga ko ari uburwayi bwatumye atinda.

Ati “Yohereje ubutumwa buvuga ko bagiye kumubaga ijisho kuko bitagenze neza bituma atabona uko agaruka. Ariko nkurikije uko tubanye na Robertinho nuko dukorana, nibaza ko atatubeshya.”

Rayon Sports yoherereje itike Robertinho yo kuba yagaruka mu Rwanda tariki ya 2 Mutarama 2025, ariko ntabwo azatoza umukino uzahuza Gikundiro na Police FC mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Iyi kipe izaba ifitwe n’Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Quanane Sellami, uzayifasha guhangana n’iyi kipe ikomeye kugira ngo ishimangire umwanya wa mbere iriho kugeza ubu n’amanota 33.



Izindi nkuru wasoma

Ese birashoboka ko Mukura vs ya nyeganyeza Rayon Sports iri gunstinda amajya n’amaza?

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje Lomami Marcel nk’umutoza Mukuru.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

Menya amateka y'umutoza wa Rayon Sports Robertinho wagarutse mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashimiye Dream Unity fan Club bunayihindurira izina.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-03 12:20:26 CAT
Yasuwe: 17


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ese-Rayon-Sport-idafite-umutoza-mukuru-Robertinho-izabasha-kwikura-imbere-ya-Police-FC.php