English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Emmanuel Nkunduwimye yakatiwe gufungwa imyaka 25

Emmanuel Nkunduwimye Kassim bakunda kwita Bomboko, Umunyarwanda w’imyaka 65 uheruka guhamwa n'ibyaha bya jenoside mu rubanza rwaberaga mu Bubirigi yakatiwe gufungwa imyaka 25.

Icyo gihano yagihawe n'Urukiko ruburanisha ibyaha bikomeye n'ibyambukiranya imipaka ruri mu Bubiligi (cour d’assise) nyuma y’ukwezi kurenga rumuburanisha.

Urukiko rwamuhamije ibyaha by'intambara, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gukoresha intwaro no kuzikwirakwiza mu nterahamwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urukiko rwavuze ko kubera imyaka ye ,rwahisemo kumugabaniriza igihano, niko kumuha igihano cy’imyaka 25, no kwamburwa uburenganzira bwose buhabwa abenegihugu.

Uregwa yaje yambaye amapingu aherekejwe n'abapolisi, ahita ajyanwa muri gereza aho agiye kumara iyo myaka 25.

Nkunduwimye w’imyaka 65 yahawe iminsi 15 yo kujurira kuri icyo gihano yahawe n'urukiko.



Izindi nkuru wasoma

Julian Assange uzwi cyane mu gutangaza amabanga y'abakomeye yasohotse muri gereza nyuma y'imyaka 6

Nyuma y'imyaka 24 Putin agiye gusura Koreya ya Ruguru- Amerika yagize ubwoba

Nyanza:Umusore afunzwe akekwaho gusambanya mubyara we w'imyaka 8

Rubavu:Umuryango HIHD wizihije imyaka 10 umaze ufasha abafite ubumuga bw'uruhu rwera

Emmanuel Nkunduwimye yakatiwe gufungwa imyaka 25



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-11 01:56:26 CAT
Yasuwe: 120


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Emmanuel-Nkunduwimye-yakatiwe-gufungwa-imyaka-25.php