Dore ibimenyetso bifatka bikwereka ko ukeneye gusezera akazi byanga bikunze
Umwanzuro wo guhagarika inshingano runaka wigeze kukuzamo? Hari habaye iki? Wabishobojwe n’iki? Kumvira umutimanama wawe? Ntuvunike unsubiza kuko hari ibimenyetso bikwereka ko igihe gikwiye kigeze ngo usezere mu nshingano wakoraga.
Nuganira n’abatagira akazi bazakubwira ko bigoye kubaho ubuzima butagira akazi. Ariko nuganira n’abagafite bazakubwira ibibazo by’ingutu bahanganye na byo bibatera kumva bagasezera.
Kami ka muntu ni umutima we, kandi bavuga ko amafuti y’umugabo ari bwo buryo bwe. Gusezera akazi bishobora gushingira ku bimenyetso byasobanuwe n’ikinyamakuru Harvard Business Review bikurikira:
1. Igihe gutanga umusaruro bitakigushishikaje
Ntakabura imvano: Intego rukumbi ihurirwaho n’abakozi ni ugutanga umusaruro, nyamara igihe watakaje iyo nshingano ukumva na we wishyigikiye, menya ko gusezera akazi bitakikubereye umutwaro.
Ntakabuza bitera ikimwaro kudatanga umusaruro imbere y’umukoresha, ariko niba nta ngamba zifatwa mu gukosora umuco wo kwirara mu kazi, ukeneye kukavamo.
2. Wageze ku ntego wihaye
Buri wese agira intego zihariye mu buzima ndetse n’impamvu z’amahitamo y’akazi. Igihe gishobora kugera umusaruro usabwa ukaba warabonetse ukerekeza mu bindi. Si ibyo gusa, ahubwo ushobora gusanga umusaruro utanga udahabwa agaciro, ugahitamo kuwutanga mu bindi bizakugirira akamaro, icyo kikaba ikimenyetso cyo gusezera akazi.
Niba waragiye mu kazi wifuza kugakora imyaka ibiri nyuma yaho ukajya mu yindi mirimo igukuza birushijeho, kwikorera cyangwa se n’ibindi, igihe wageze ku ntego na byo byaba ikimenyetso cyo gusezera akazi.
3. Guhorana umunaniro n’ibyishimo bike mu kazi
Nigeze gukora akazi nishimiye ndetse nkakabamo intangarugero. Nyuma naje kujya niyumvamo umunaniro ukabije, ubunebwe bwinshi mu mikorere, ku buryo kujya mu kazi byangoraga cyane, menya ko namaze kukarambirwa nkeneye kugasezera.
Umurimo werekejweho umutima burya ukoranwa umwete, n’iyo mpamvu uwakunaniye bigaragara ko ukeneye kuwusezera aho kuwirukaho ugakurikirana ibyo wiyumvamo.
Igihe watangiye kwiyumvisha ko ushaka kureka akazi cyangwa guhindura, biragoye gutanga umusaruro.
4. Gutakaza ubunyamwuga
Inshuti yanjye yageze mu kazi iribombarika, imaze kumenyera itangira gukora amakosa nkana. Yabeshyaga abakiliya agamije indonke, amabara ye amaze kujya hanze yikura ku kazi. Igihe watakaje amahame y’akazi wagasezera kuko kugatindamo byangiza ibikorwa by’ikigo.
5. Abo mukorana bahindutse babi
Birababaza bikanagora kwirirwana n’abantu mudahuje ndetse mukorana mu rwango. Hari ibigo runaka bigira abakozi babi barangwa n’ivanguraruhu, uduce, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi.
Niba wiyumvamo ko wabangamiwe n’iyo mikorere yangiza n’ubuzima bwawe harimo n’ubwo mu mutwe, icyo ni igihe cyiza cyo gusezera ako kazi, ugakorera ahantu hazima hagufasha kunezerwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show