Uko abakozi bahunga abakoresha aho guhunga akazi
Interuro igira iti “Abakozi bahunga abakoresha ntibahunga akazi” yamaze kuba ikimenyabose ituma benshi bashyira abakoresha mu gatebo k’abagome.
Bikomeza kugaragara ko ubuyobozi bubi bwongera umubare w’abakozi basezera akazi batakanze, ibyo bigatera amaganya hirya no hino ku birukanwe.
Mu gihe tucyumva inkuru z’abakozi n’abakoresha, reka dusuzume uruhande rutavugwa cyane rugora benshi kuganiraho.
Igihe abakozi bateje ibibazo
Ababiri baburana umwe aba yigiza nkana. Kuyobora abakozi ntibivuga ko bose batunganye mu mikorere no mu myitwarire kuko habamo ubwoko butandukanye. Hari abakozi b’intakemwa bazi icyabazanye, mu gihe abandi bakorera ku jisho.
Ibi bishobora kugora abayobozi bakora uko bashoboye ngo batange ubufasha ku bakozi. Ibyo bibazo mu mikorere bishobora gusenya icyizere ku mpande zombi, ndetse igihe uwo mukozi yirukanwe, akagenda avuga ko umuyobozi yamugoye kandi yarananiwe kubahiriza inshingano. Ibyo rero ntibibonerwa ibisobanuro kuko bidashyirwa mu biganiro rusange.
Abakozi bahabwa icyizere ariko bakaba bahitamo kugipfusha ubusa, bikagusha abayobozi mu mutego wo kujya kwisobanura.
Uruhare rw’akazi n’ibyo umuntu asabwa
Rimwe na rimwe abakozi bishora mu kazi badashoboye. Kutagashobora byareberwa mu ishusho yo kugakora batagakunze, kugira ubumenyi buke cyangwa bigashingira ku myitwarire.
Bamwe mu bakozi bafata ubujyanama bahabwa nko kubangamirwa, abandi bakabifata nk’itotezwa. Hari n’abandi bahorana amarira bavuga ko akazi ari kenshi aho kugakora, nyamara umukozi mwiza yemera ko hari ibyo adasobanukiwe, agakaza imbaraga mu kongera ubumenyi bukenewe mu kazi.
Umukozi watereye agati mu ryinyo aho kuzuza inshingano, ashinja umukoresha kutamufasha kuzuza inshingano ze. Ibi bibyara ingaruka zirimo gukururira ibibazo abayobozi kandi bafite byinshi bahanganye na byo.
Abayobozi bahura n’ibibazo bigoye gusobanura
Imvugo yasakaye isobanura ko abayobozi cyangwa abakoresha batera abakozi guta akazi, rimwe na rimwe ishingira ku mikorere yabo itagira imipaka.
Tekereza kuri ibi: Abayobozi na bo bagira ababakuriye ku buryo bakorera ku gitutu cyabo. Bitewe n’ingengo y’imari bafite, bitewe n’ibyifuzo mu guhaza abakiliya cyangwa intego bafite, mushobora kugira imikorere igoranye, bikitwa kubangama.
Imiterere y’akazi ishobora gushoborwa na bake, nyamara kuyinanirwa bikitwa ubugome bw’abakoresha cyangwa ba nyiri bikorwa.
Ese inshingano zinaniye umukozi hakwirukanwa ushinzwe abakozi? Oya! Hirukanwa uwananiwe akazi. Ntibivuze ko abayobozi baba borohewe kuko ni bo bagenzura iyo mikorere idahwitse yagaragaye.
Aha ni ho abakozi bagoreka imvugo ko birukanwe bananijwe n’abakoresha mu kazi, kandi barananiwe kugakora nk’uko byagenwe. Iyo agiye avuga ko gusezera kwe gushingiye ku mukoresha mubi, bituma abantu banga abo bayobozi cyangwa n’abakoresha.
Igihe abayobozi bababye ba nyirabayazana
Nigeze guhura n’abayobozi batari beza mu kazi. Bamwe nta bushobozi bwo kuyobora bari bafite ariko bakihisha mu kwiyemera. Gushyiraho intego byabaga kure, baka ruswa, gufasha abakozi bikaba ikibazo n’ibindi, bigatuma habaho imikorere mibi.
Niboneye abakoresha n’abayobozi bafata amakosa yabo bakayahirikira ku bakozi batinya igisebo aho kwisuzuma bakagorora imiyoborere yabo.
Hari abayobozi babi birengagiza imvune z’abakozi, ntibabahe agaciro kabakwiriye, bakagenzura amakosa gusa birengagiza umusaruro, kubana na bo bikabiha. Hari n’abatari abanyamwuga baganzwa n’amarangamutima bakica akazi, bagatuma abakozi bananirwa gushaka ibisubizo bikenewe mu kazi.
Ntitwabihakana ko ubuyobozi bubi bwatuma abakozi basezera akazi bitewe wenda no kudahabwa agaciro, kubwirwa nabi n’ibindi. Igihe utubashywe kandi ukoresha imbaraga zawe, uyu mwanzuro ushobora kukubangukira.
Impamvu y’imvugo ‘Nta muntu usezera akazi asezera umukoresha’
Mbere ya byose ibaze impamvu umukoresha yakwifuza kugutakaza kandi umuha umusaruro yari akwitezeho! Biroroshye kumva amarangamutima y’umuntu utaka ko yasezeye akazi akigakunze kubera umukoresha cyangwa umuyobozi mubi.
Nyamara hari izindi mpamvu zitera benshi gutakaza akazi zirimo kunanirwa inshingano, imyitwarire mibi, guhubuka, guhangana n’ubuyobozi, n’ibindi byagutera kwirukanwa cyangwa ukiyirukana ku bwo guhabanya mu byerekezo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show