U Bufaransa bwafunguye dosiye y’umupfakazi Agathe Kanziga
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bufaransa bushinzwe kurwanya iterabwoba (PNAT) bwatanze ubujurire ku wa Gatatu i Paris, busaba ko Agathe Habyarimana, umupfakazi wa Perezida Juvénal Habyarimana, akurikiranwa ku byaha bya Jenoside n’ibyaha ndengakamere.
Amakuru aturuka mu nzego z’ubutabera yemeza ko Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris ruri gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha mu iburanisha ryabaye mu muhezo.
Ku wa 3 Nzeri 2024, PNAT yari yasohoye impapuro nshya z’ubushinjacyaha zisaba ko Agathe Habyarimana akurikiranwa ku byaha byo "guteza imbere umugambi wa Jenoside no gukora ibyaha byibasira inyokomuntu." Ibi byanatumye iperereza ryaguwe rikagera ku matariki yo kuva ku wa 1 Werurwe 1994, hagamijwe gushakisha ibindi bimenyetso bishya.
Agathe Kanziga Habyarimana, ubu ufite imyaka 82, amaze igihe kirekire ashinjwa kuba umwe mu bayobozi bakuru b’"Akazu," agatsiko k’abari ku butegetsi bashinjwa gutegura Jenoside. Gusa, we ahora ahakana ibyo aregwa.
Ku wa 9 Mata 1994, we n’umuryango we bakuwe mu Rwanda bajyanwa i Burayi ku cyifuzo cya Perezida w’u Bufaransa François Mitterrand, wari inshuti y’akadasohoka ya Habyarimana.
Guhera mu 1998, Agathe Habyarimana aba mu Bufaransa nta cyangombwa cyemewe cy’ubuhunzi.
Nubwo u Rwanda rwagiye rusaba ko yoherezwa ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda, u Bufaransa bwakomeje kwanga kumwohereza, butihereranya ku ruhare rwe muri Jenoside yibasiye abatutsi mu 1994.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangiye iperereza kuri we mu 2008 nyuma y’icyirego cyatanzwe n’Umuryango w’Abarokotse Jenoside CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda), ushinja Agathe Habyarimana kuba yaragize uruhare muri Jenoside no mu bindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2022, umucamanza w’inshinjabyaha yatangaje ko iperereza rigeze ku musozo kandi hari amahirwe menshi ko urubanza rwahagarikwa. Ku ruhande rw’ubwunganizi bwa Agathe, bwavugaga ko iperereza ryamaze igihe kirekire cyane.
Gusa mu kwezi kwa Kanama 2022, PNAT yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ririmo guhamagaza abatangabuhamya bashya no kubaza abakekwaho uruhare muri ibi byaha, bivugwa ko ari bimwe mu byaha bikomeye bikomeje gukurikiranwa mu nkiko z’u Bufaransa.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abantu bagera ku 800,000, ahanini Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, bicwa n’ingabo z’u Rwanda icyo gihe (FAR) n’imitwe y’Interahamwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show