Abanyamakuru babiri bakoreraga Aljazeera bahitanywe n’ibitero by'ingabo za Israel
Abanyamakuru babiri bakoreraga Aljazeera bahitanywe n’ibitero ingabo za Israel zagabye mu nkambi ya Al-Shati iri mu majyaruguru ya Gaza, ku wa Gatatu.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko iyi ntambara ishyira mu byago abanyamakuru b’imbere mu gihugu.
CNN yanditse ko Ismail Al-Ghoul na mugenzi we ufata amashusho Rami Al-Rifi, baguye mu gitero cyagabwe n’ingabo za Israel zirwanira mu kirere, nyuma y’uko imodoka yabo irasiwe mu nkambi ya al Shati.
Aba banyamakuru bombi b’imyaka 27 bakoraga imbonankubone mu gace kegereye aho umuryango wa Ismail Haniyeh wari umuyobozi Mukuru w’umutwe wa Hamas wari utuye.
Aljazeera yashinje ingabo za Israel kugambirira kwica abanyamakuru bayo.
Iti “Iki gitero ni ubwicanyi bugambiriwe bwibasira itsinda ry’abanyamakuru n’imiryango yabo byatangiye mu Ukwakira 2023.”
Ingabo za Israel zatangaje ko Al-Ghoul yari umwe mu bagize umutwe wa Hamas, ndetse yagize uruhare mu gitero uyu mutwe wagabye kuri Israel tariki 7 Ukwakira 2023.
IDF yavuze ko “ku bw’uruhare rwe mu ruhande rwa gisirikare, Al-Ghoul yatanze amabwiriza ku bandi barwanyi uko bafata amashusho n’amajwi y’ibikorwa bya gisirikare ndetse yagize uruhare mu gufata amashusho no gukwirakwiza amashusho y’ibitero byagabwe ku ngabo za Israel. Ibikorwa bye byigaragazaga ko ari umwe mu bagize igisirikare cya Hamas.”
Ibiro bya Aljazeera muri Israel na Palestine byatangaje ko Al-Ghoul yigeze gutabwa muri yombi n’ingabo za Israel muri Werurwe, afungwa amasaha 12 ariko nyuma aza kurekurwa.
Aljazeera ivuga ko iyo Al-Ghoul atabaho Isi itari kumenya ibikorwa bya kinyamaswa bikorwa mu ntambara igiye kumara umwaka ishyamiranyije ingabo za Israel n’umutwe wa Hamas muri Gaza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show