APR FC yerekanye imyitozo idasazwe imbere y’abayobozi bakuru b’iyi kipe.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 3 Ukuboza 2024, abayobozi bakuru ba APR FC basuye abakinnyi ku kibuga cy’imyitozo, i Shyorongi.
Abo bayobozi bari barangajwe imbere n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi wari kumwe na Maj.Gen Alex Kagame ndetse na Chairman wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusanganwa.
Aba bayobozi ubwo basuraga abakinnyi ba APR FC, bakurikiranye imyitozo y’iyi kipe ndetse nyuma y’imyitozo bagirana ikiganiro n’abakinnyi ndetse n’abatoza ba APR FC.
Mu butumwa babagejejeho, abayobozi babwiye abakinnyi n’abatoza ko babari inyuma mu mikino iri imbere uhereye ku wo iyi kipe irahuramo na Police FC kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2024.
Imyitozo aba bayobozi bakurikiye kugeza irangiye, abakinnyi bayikoranye akanyamuneza cyane ko bari basuwe n’abayobozi babo.
Muri iyi myitozo APR FC yari irimo kwitegura umukino irakina na Police FC kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, uratangira saa cyenda z’amanwa, urabera kuri Kigali Pele Stadium.
APR FC iheruka gutsinda ikipe ya AS Kigali, mu mukino w’umunsi 11 wa Shampiyona igitego 1-0 bihita bituma izamuka ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona aho kugeza ubu iri ku mwanya wa 5 n’amanota 17.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show