English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Davido yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya icyorezo cya COVID-19


Ijambonews. 2020-04-30 12:26:11

David Adedeji Adeleke, Umenyerewe mu muziki nka Davido , mu minsi ishize nibyo yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Dolce & Gabbana” aravuga ko amafaranga yose azava mu icuruzwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo, azayatanga kugira ngo yifashishwe mu bushakashatsi kuri Coronavirus.

Aya mafaranga Davido azatanga azashyirwa mubushakashatsi burigukorwa na kaminuza yo mu Butaliyani yitwa Humanitas University, ku bufatanye n’inzu y’imideli ikomeye cyane izwi nka Dolce & Gabbana.

Davido mu kiganiro yagiranye na CNN, televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Davido avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyamukozeho mu buryo bwa hafi cyane ubwo yasangaga umugore we witwa Chioma bitegura no kurushinga yaranduye.

Davido yagize ati: “Nari ndi mu bitaramo bitandukanye, mu gihe umugore wanjye yari ari i London mu Bwongereza hamwe n’umuhungu wanjye.

Twagarutse muri Nigeria, dufata icyemezo cyo kujya kwipimisha kubera ko twari twarakoze ingendo nyinshi.

Mu bantu 34 bakoze ibizamini, nta n’umwe wari ufite ibimenyetso, ariko ni we wenyine basanze yaranduye. Byaradutunguye cyane”.

Davido avuga ko ubu umugore we yakize kandi ko ubu nta bimenyetso bya Coronavirus ari kugaragaza. Davido akomeza agira ati: “Abantu bari kunyura mu bihe bibakomereye cyane.

Nibwo bwa mbere habaye ikintu gituma ubuzima ku isi buhagarara.

Hari abantu benshi babona amafaranga ari uko bakoze, umunsi ku wundi, kandi ubu ntibibashobokera kuko buri wese yasabwe kuguma mu rugo.

Davido avuga ko Nigeria ari kimwe mu bihugu byagezweho cyane na Coronavirus ari na yo mpamvu umuryango we wiyemeje gutanga amadolari miliyoni imwe n’igice (ni ukuvuga asaga miliyari imwe na miliyoni 200 z' Amafaranga y’u Rwanda ) yo gufasha Guverinoma ya Nigeria mu guhangana n’iki cyorezo.

Uyu muryango wa Davido kandi watanze imifuka ibihumbi bitandatu (6000) by’umuceri muri leta ya Osun aho muri Nigeria.

Davido usibye kuba afite se bivugwa ko afite agatubutse , uyu muhanzi abarirwa mu bahanzi bafite agafaranga gafatika ku mugabane wa Afurika dore ko mu minsi ishize yigeze gutangaza ko yifuza kugura indi Private jet ye bwite.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Nyuma yuko umutwe wa Wazalendo uhawe intwaro zo kurwanya M23, watangiye gusubiranamo.

Iby’ingenzi wamenya kugira ngo wandikishe ibihangano byawe muri RDB.

Byamusabye imyaka 54 kugira ngo akore ikizamini gisoza amashuri abanza.

Menya imibare mishya yatangajwe na Minisante: Abantu 2 ni bo bari kuvurwa icyorezo cya Marburg.

Icyorezo cya Mpox kizwi nk’ubushita bw’Inkende kimereye nabi abaturanyi.



Author: Ijambonews Published: 2020-04-30 12:26:11 CAT
Yasuwe: 622


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Davido--yiyemeje-kugira-uruhare-mu-kurwanya-icyorezo-cya-COVID-19.php