English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Bunamiye abapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Kivu ku cyambu cya Katutu.

Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira i Bukavu hateguwe umunsi wo kunamira abapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu ku wa 3 Ukwakira 2024.

Aba baturage bari biganjemo abakomoka i Bukavu,ndetse n’ababuze ababyeyi babo, abavandimwe na bashiki babo hiyongeyeho n’abarokotse. Bari baje bambaye imyambaro y’umukara aho bateraniye ku kibuga cy’umujyi wa Bukavu.

Aba baturage bavuga ko kugirango birinde ibi byago byabagwiririye ko bagomba guhambwa umuhanda bityo inzira zo kunyura mu mazi zikagabanuka cyane ko ari nazo zabakururiye amakuba yo gutakaza abavandimwe.

Barasaba Leta ya Congo ko umuhanda wa 2 Kavumu-Sake wavugururwa, kandi ko Guverinoma itanga ubwato bwihuta ku baturage ba Kalehe, ariko kandi ikarekura igice cya Minova-Sake, cyigaruriwe na M23.

Bati ‘’Mu gihe Mukwindja yarohamye, Perezida wa Repubulika yamanutse i Mukwindja anasezeranya ko byihutirwa kubaka RN2 Bukavu-Sake ariko kugeza ubu nta bikorwa bifatika byari byahubakwa. Muri icyo gihe, yasezeranyije guha akarere ka Kalehe ubwato.’’

Ubwato MV Merdi bwarohamye ku cyambu cya Katutu, bwari buvuye mu mujyi wa Minova mu karere ka Kalehe ho muri Kivu y'Amajyepfo.

Donatien Nsengiman.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abarimu bigisha mu mashuri abanza arenga 150 bahagaritse imyigaragambyo.

Nigeria: Abaturage 147 bahiye barakongoka mu mpanuka y'iturika ry’ikamyo yaritwaye lisansi.

Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’imyaka 4 y’amavuko.

DRC: Abanyamurenge bakomeje guhohoterwa n’ingabo za FARDC kandi arizo zakabarengeye.

Kamonyi: Impanuka y’imodoka yatumye 35 bakomereka, abandi 3 bahasiga ubuzima.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-12 14:12:20 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Bunamiye-abapfiriye-mu-mpanuka-yubwato-yabereye-mu-Kiyaga-cya-Kivu-ku-cyambu-cya-Katutu.php