DRC: Bunamiye abapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Kivu ku cyambu cya Katutu.
Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira i Bukavu hateguwe umunsi wo kunamira abapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu ku wa 3 Ukwakira 2024.
Aba baturage bari biganjemo abakomoka i Bukavu,ndetse n’ababuze ababyeyi babo, abavandimwe na bashiki babo hiyongeyeho n’abarokotse. Bari baje bambaye imyambaro y’umukara aho bateraniye ku kibuga cy’umujyi wa Bukavu.
Aba baturage bavuga ko kugirango birinde ibi byago byabagwiririye ko bagomba guhambwa umuhanda bityo inzira zo kunyura mu mazi zikagabanuka cyane ko ari nazo zabakururiye amakuba yo gutakaza abavandimwe.
Barasaba Leta ya Congo ko umuhanda wa 2 Kavumu-Sake wavugururwa, kandi ko Guverinoma itanga ubwato bwihuta ku baturage ba Kalehe, ariko kandi ikarekura igice cya Minova-Sake, cyigaruriwe na M23.
Bati ‘’Mu gihe Mukwindja yarohamye, Perezida wa Repubulika yamanutse i Mukwindja anasezeranya ko byihutirwa kubaka RN2 Bukavu-Sake ariko kugeza ubu nta bikorwa bifatika byari byahubakwa. Muri icyo gihe, yasezeranyije guha akarere ka Kalehe ubwato.’’
Ubwato MV Merdi bwarohamye ku cyambu cya Katutu, bwari buvuye mu mujyi wa Minova mu karere ka Kalehe ho muri Kivu y'Amajyepfo.
Donatien Nsengiman.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show