English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Abantu 6 banduye indwara y’ubushita izwi nka Mpox.

Mu gace ka Mambasa, gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Bunia, muri Ituri hagaragaye bantu bashya 6 banduye Mpox.

Umuyobozi  w’agace ka Mambasa, Matadi Muyampandi Jean-Baptiste, arahamagarira abaturage kubahiriza byimazeyo ingamba zo gukumira iyi ndwara yica.

Ati ‘’Twirinde  gukoranaho no gukorakora amatungo, dushyire mu mu bikorwa gahunda zose z’isuku, harimo no gukaraba intoki dukoresheje isabune n’amazi meza, kandi tukabikora kenshi gashoboka.’’

Yakomeje avuga ko  umuntu wese ugaragaje ibimenyetso agomba  kujyanwa kwa muganga akitabwaho.

Bimwe mu bimenyetso biranga umuntu wanduye icyorezo cy’ubushita harimo, kugira umuriro mwishi, isesemi, kuruka no kubabara imitsi.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

OMS: Indwara zo mu kanwa zikomeje kwiyongera, hafi ½ cy’abatuye isi cyarazanduye

OPERATION: Polisi yafashe abantu 6 bafite litiro 730 za kanyanga n’ibiro 15 by’urumogi

Israel yasohoye itangazo rishobora guteza intambara nshya, nyuma y’igitero cyahitanye abantu 330

Amahano ateye ubwoba yabereye mu gitaramo cya Hip-Hop: Abantu 59 bapfuye, 118 barakomereka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-07 17:25:13 CAT
Yasuwe: 178


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Abantu-6-banduye-indwara-yubushita-izwi-nka-Mpox.php