English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Abantu 6 banduye indwara y’ubushita izwi nka Mpox.

Mu gace ka Mambasa, gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Bunia, muri Ituri hagaragaye bantu bashya 6 banduye Mpox.

Umuyobozi  w’agace ka Mambasa, Matadi Muyampandi Jean-Baptiste, arahamagarira abaturage kubahiriza byimazeyo ingamba zo gukumira iyi ndwara yica.

Ati ‘’Twirinde  gukoranaho no gukorakora amatungo, dushyire mu mu bikorwa gahunda zose z’isuku, harimo no gukaraba intoki dukoresheje isabune n’amazi meza, kandi tukabikora kenshi gashoboka.’’

Yakomeje avuga ko  umuntu wese ugaragaje ibimenyetso agomba  kujyanwa kwa muganga akitabwaho.

Bimwe mu bimenyetso biranga umuntu wanduye icyorezo cy’ubushita harimo, kugira umuriro mwishi, isesemi, kuruka no kubabara imitsi.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ukraine: Ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu barindwi i Kyiv, abandi 22 barakomereka

Madagascar: Abantu 17 bapfuye bazize ibyo kurya bihumanye

D’banj yatunguye abantu ubwo yavugaga abahanzi batatu abona bagezweho muri Nigeria

Uko Gyakie yashyizwe ku rutonde rw’abantu 30 bakoze ibidasanzwe

Muhire Kevin yabaye nk’igicuruzwa kiri ku isoko hano mu Rwanda abantu bareba bakiruka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-07 17:25:13 CAT
Yasuwe: 244


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Abantu-6-banduye-indwara-yubushita-izwi-nka-Mpox.php