English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Ntiharamenyekana abapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.

Kuri uyu wa gatatu  tariki ya 3 Ukwakira 2024,ubwato bwitwa ’MV Merda’ bwari buvuye  mu gace ka Minova gaherereye muri teritwari Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bwerekeza mu mujyi wa Goma.   

Ubu bwato bwari butwaye abantu barenga 100,bwarohamiye mu gace ka  Mukwidja ho mu kiyaga cya Kivu ku ruhande ruherera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bagenzi bari barimo bagerageje kwirwanaho, bamwe bakagerageza koga ngo bagere ku nkombe z’ikiyaga.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi yagaragaje ko iyi mpanuka yatewe n’uko ubu bwato bwari butwaye abarenze ubushobozi bwabwo kuko bwakabaye butwara abagenzi batarenze 30.

Yagize ati “Ubwato bwavaga muri Minova bujya i Goma bwarohamiye mu kiyaga cya Kivu mu gace ka Mukwidja muri teritwari ya Kalehe.’’

Icyateye  iyi mpanuka y’ubwato ngo nuko bwari butwaye umubare munini uruta ubushobozi bwabwo, ubu bwato bwari butwaye abantu barenga 100 kandi busazwe butwara abagenzi bagera kuri 30 muri rusange.

Kugeza ubu ntiharamenyekana  abantu bapfiriye muri iyi mpanuka kandi ntiharameneyekana abayirokotse.

Umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, watangaje ko abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bwawo mu burasirazuba bwa RDC, batanze ubufasha mu gutabara abarohamye mu kiyaga cya Kivu, bafashijwemo na Polisi yariri ku nkombe z’ikiyaga.

Amakuru aturuka yo avuga ko hagiye gukorwa iperereza ry’icyateye iyo mpanuka.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Impanuka y'indege ya Delta Air Lines i Toronto: Abagenzi 80 barokotse urupfu.

Igihombo cya Afurika y’Epfo muri RDC n’ingaruka ku bukungu, byabereye umutwaro Ramaphosa.

Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka yahitanye abantu 20.

Rulindo: Impanuka ya bisi ya sosiyete ya International yahitanye abantu 16.

Impanuka ikomeye yabereye i Rusiga mu Karere ka Rulindo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-03 15:59:59 CAT
Yasuwe: 108


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCNtiharamenyekana-abapfiriye-mu-mpanuka-yindege-yabereye-muri-Lake-Kivu.php