Corneille Nangaa na bagenzi be bakatiwe urwo gupfa
Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo umutwe wa M23, n’abandi bantu 25 bareganwa na we biganjemo abakuriye M23, bakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwa gisirikare rw’i Kinshasa, rubahamije ibyaha birimo ubugambanyi no kurema umutwe urwanya ubutegetsi.
Muri abo 26 baregwaga, batanu; Eric Nkuba Malembe, Nangaa Baseyane, Safari Bishori Luc, Nkangya Nyamacho na Nicaise Samafu Makinu ni bo baburanishwaga bafunze, abo baburanye bahakana ibyaha.
Mu bahamijwe ibyaha badahari, basomwe mu gusoma urubanza harimo;
Corneille Nangaa ukuriye AFC
Bertrand Bisimwa wungirije Nangaa
Gen Sultani Makenga ukuriye abarwanyi ba M23
Col Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare wa M23
Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC
Bernard Maheshe Byamungu wungirije Gen Makenga
Jean Marie Vianney Kazarama wigeze kuba umuvugizi wa M23
Yvette Nazinda Lubanda umugore wa Corneille Nangaa
Henri Maggie wahoze mu ishyaka PPRD akajya muri AFC
Jean-Jacques Mamba wahoze ari umudepite wagiye muri AFC muri uyu mwaka
N'abandi...
Urukiko kandi rwatangaje ko umutungo wose wa Corneille Nangaa n’umugore we Yvette Lubanda ufatiriwe. Rwaciye kandi abakatiwe bose amande ya miliyari imwe y’amadorari ya Amerika kubera ibyangijwe n’igihombo bateye DR Congo.
Mu butumwa yatambukiye ku rubuga rwa X nyuma y’uko uyu mwanzuro usomwe ku wa kane nimugoroba, Nangaa yavuze ko uwo mwanzuro w’urukiko ari “ikimenyetso cy’ubwoba bw’ubutegetsi burimo kureba gutembagara kwabwo kurimo kuza”.
Abunganizi b’uruhande rw’abaregwa binubiye ko batahawe umwanya uhagije wo kugaragaza ibirengera abakiliya babo muri uru rubanza rwamaze ibyumweru bibiri.
Umwe mu bunganizi b’abaregwa yavuze ko nta bimenyetso bihagije byatanzwe byo gutuma urukiko ruhamya icyaha Baseane Nangaa, nyirarume wa Corneille Nangaa, mu iburanisha wavuze ko icyo azira gusa ari ukuba afite izina Nangaa.
Corneille Nangaa, wahoze akuriye komisiyo y’amatora ya DR Congo mu gihe cy’amatora yahaye manda ya mbere Perezida Félix Tshisekedi, yatangaje ko ibi bihano bakatiwe “bireba gusa ababitangaje”.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show