CAF yatangaje ko tombola ya CHAN 2024 izabera muri Kenya ku wa 15 Mutarama 2025.
Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yatangaje ko tombola y’uko amakipe azahura mu irushanwa ry’amakipe y’ibihugu by’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2024) izabera i Nairobi muri Kenya ku wa 15 Mutarama 2025, nubwo hari impungenge z’uko iki gihugu cyari cyaratinze kuzuza imyiteguro.
CHAN 2024 izakinirwa muri Kenya, Tanzania, na Uganda hagati ya tariki ya 1 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2025. Iri rushanwa riteganyijwe guhuza amakipe 19 y’ibihugu, ariko kugeza ubu hazwi 17 gusa mu gihe ibindi bibiri bikiri mu iperereza rya CAF.
Tanzania na Uganda byamaze gutegura ibibuga ndetse n’ibindi bikenerwa byose ngo iri rushanwa ribe ku gihe. Ku rundi ruhande, Kenya ikiri gutunganya ibibuga bya Nyayo National Stadium na Moi International Sports Center. CAF yahaye iki gihugu tariki ya 15 Mutarama 2025 nk’iya nyuma yo kuba cyamaze kuvugurura ibyo bibuga.
CAF yatangaje iti ‘’Tombola ya CHAN 2024 izabera muri Kenyatta International Convention Centre (KICC) ku wa 15 Mutarama 2025. Iyi tariki ni nayo yahawe Kenya nk’itariki ntarengwa yo kuba yasoje imyiteguro y’ibibuga.”
Nubwo habura iminsi 28 ngo iri rushanwa ritangire, CAF iracyategereje kwemeza ibihugu bibiri bisigaye, byiyongera ku bindi 17 bimaze kubona itike.
CHAN izahuzwa n’amakipe y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ikaba ari uburyo bwo guteza imbere impano z’abakina ruhago mu bihugu byabo.
Abanyarwanda bategereje kureba uko Amavubi azitwara mu matsinda azamenyekana muri tombola izabera muri Kenya.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show