English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Byinshi birambuye ku rugendo rwa Maj. Gen. Alex Kagame muri politiki y’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahinduriye inshingano  Maj. Gen. Alex Kagame na  Maj. Gen. Andrew Kagame.

Maj Gen Alex Kagame yari aherutse gusoza inshingano nk’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Joint Task Force Commander, mu ntara ya  Kabederigado muri Mozambique.

Maj Gen Alex Kagame yahawe inshingano nshya zo kuba Umugaba Mukuru  w’Inkeraguabara asimbuye Major General (Rtd) Amb Frank Mugambage.

Maj. Gen. Andrew Kagame, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara. Yahinduriwe inshingano agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere, umwanya asimbuyeho, Maj. Gen. Emmy Ruvusha uherutse kugirwa Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique.

Ibyo wamenya kuri Maj Gen Alex Kagame wagizwe Umugaba Mukuru  w’Inkeraguabara.

Maj. Gen. Alex Kagame ni umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yinjiye mu gisirikare mu 1987, akaba ari mubasirikare  bashyize imbaraga zabo muri politike y’u Rwanda.

Ubumenyi afite n’aho yabukuye.

Yize amashuri atandukanye ya gisirikare yaba imbere mu gihugu no mu mahanga. Hanze y’u Rwanda, yize muri Kenya amasomo ajyanye no Kuyobora Ingabo [Military Command course] ayakomatanya n’asanzwe aho yakuye Impamyabumenyi mu Mibanire Mpuzamahanga [International Relations].

Yize no mu Bushinwa, aho bwa mbere yamaze amezi atatu yiga ibijyanye no kuyobora Ingabo [Command Course]. Yasubiyeyo ahamara umwaka yiga muri Kaminuza ya Gisirikare mu Bushinwa ahakura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] mu masomo y’Ubumenyi mu bya Gisirikare [Military Science].

Izindi nshingano Maj. Gen. Alex Kagame yahawe.

Maj. Gen. Alex Kagame yayoboye diviziyo nyinshi zitandukanye n’izindi nzego za gisirikare. Zimwe muri zo harimo ko muri Gashyantare 2016 yagizwe Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru.

Yayoboye kandi Diviziyo ya Gatatu mu Gisirikare cy’u Rwanda [Mu Burengerazuba bw’Igihugu] gusa mbere yaho yayoboye n’iya Kabiri [Mu Majyaruguru] ndetse n’iya Kane [Mu Majyepfo] mu bihe bitandukanye.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Erling Haaland yongeye amasezerano azamugeza muri 2034 nk’umukinnyi wa Manchester City.

Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.

Perezida Macron, yasabye ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hejuru hagati y’u Rwanda na RDC.

Nyabugogo: Abacuruzi babuze aho bakorera nyuma yo gusenyerwa, impungenge n'icyizere cy’ubuzima.

Ngororero: Icyitegererezo cy'ubukerarugendo nyaburanga n'umurage w'amateka mu Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-15 09:59:25 CAT
Yasuwe: 123


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Byinshi-birambuye-ku-rugendo-rwa-Maj-Gen-Alex-Kagame-muri-politiki-yu-Rwanda.php